Inkuru Nyamukuru

Thomas Bonnet yegukanye agace ka Musanze-Karongi ahita yambara Maillot Jaune

todayFebruary 22, 2023

Background
share close

Umufaransa Thomas Bonnet ukinira ikipe ya Total Energies ni we wegukanye agace ka kane kavaga Musanze berekeza Karongi

Abakinnyi 82 ni bo bahagurutse i Saa mbili n’igice mu karere ka Musanze berekeza i Karongi aho bagombaga gusiganwa intera ya kilometero 138.3.

Ni isiganwa ritabayemo gushyiramo ikinyuranyo kinini bitewe n’urugendo rw’amasaha arenga atanu rwari rwakozwe ejo, aha kandi abakinnyi bakaba baniteguraga isiganwa ry’ejo rizaba ririmo kuzamuka cyane.

Muri kilometero 10 za mbere, abakinnyi bane ari bo Iribar (Euskaltel), Stewart (Bolton), Arefayne (Eritrea) na Manizabayo Eric (Rwanda).

Manizabayo Eric ntiyaje kubasha kuguma mu itsinda riyoboye aho yaje gusigara ashyikirwa n’igikundi cy’abakinnyi benshi.

Bamaze kugenda Kilometero 113 Thomas Bonnet na Vercher ba Total Energies ndetse na Arefayne wa Eritrea na Stewart wa Bolton baje kuyobora isiganwa ariko umufaransa Thomas Bonnet aza kubatsinda yegukana aka gace.

Thomas Bonnet nyuma yo kwegukana aka gace yaje guhita yambara umupira w’umuhondo (Maillot Jaune) nk’umukinnyi uyoboye urutonde rusange, asimbura Umunya-Eritrea Hennok Mulueberhan aho ubu amurusha amasegonda 20.

Uko bakurikiranye uyu munsi
Urutonde rusange nyuma y’iminsi ine

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwasinyanye amasezerano atatu na Jordanie agamije ubufatanye

Kuri uyu wa gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, u Rwanda na Jordanie byashyize umukono umukono ku masezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo politiki, uburezi, ubucuruzi ndetse no kuvanaho visa ku badipolomate n'abandi bafite pasiporo za serivisi. Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Minisitiri w'Intebe wungirije wa Jordanie akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr Ayman Abdullah Al- Safadi uri mu ruzinduko rw'iminsi […]

todayFebruary 22, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%