Inkuru Nyamukuru

Umugore wa Perezida wa Amerika yatangiye urugendo ku mugabane wa Afurika

todayFebruary 22, 2023

Background
share close

Jill Biden, umugore wa Perezida Joe Biden wa Amerika yatangiye urugendo agirira ku mugabane wa Afurika muri Namibia na Kenya.

Uru rugendo rwa mbere akoreye kuri uyu mugabane, nk’umugore wa Perezida wa Amerika, rugamije gushyigikira abari n’abategarugori, ibibazo by’abana hamwe n’ubukene bw’ibiribwa bikomeje kugaragara muri bimwe mu bice bya Afurika.

Jill Biden agendereye uyu mugabane nyuma y’aho mu kw’Ukuboza 2022, Perezida Biden yemereye Afurika imiriyaridi 2 z’amadolari yo gukemura ibibazo bizahaje uyu mugabane.

Jill Biden yasuye umugabane wa Afurika inshuro eshanu ubwo umugabo we Joe Biden yari Visi Perezida wa Amerika. Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzamara iminsi itanu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda hagiye gutangwa murandasi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya ‘Satellite’

Mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’ikoranabuhanga, mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kujya hatangwa murandasi (Internet) hifashishijwe ikoranabuhanga rya satellite (icyogajuru), rizafasha kuyigeza mu bice bitandukanye by’icyaro n’ibindi byari bisanzwe bigoye kuyigezamo. Minisitiri Ingabire avuga ko ikoranabuhanga rya satellite mu gutanga murandasi hari ibyo rigiye gukemura Umuhango wo gutangiza iki gikorwa ukaba wabereye i Kigali muri Convention Center, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, uyobowe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na […]

todayFebruary 22, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%