Inkuru Nyamukuru

Umuntu ushyigikiye abahekuye u Rwanda ntituzamwihanganira – Ambasaderi Karega

todayFebruary 22, 2023

Background
share close

Ambasaderi Vincent Karega, avuga ko u Rwanda rudahanganye na Congo ahubwo ruhanganye n’ubuyobozi bwayo bubi, bushyigikiye interahamwe zasize zihekuye Abanyarwanda, bukaziha intwaro ngo zisubukure umugambi wazo, u Rwanda rukaba rutazabyihanganira ahubwo ruzarwanya ubwo buyobozi.

Ba Rushingwangerero ikiciro cya kabiri bo mu Ntara y’Iburasirazuba

Yabitangaje ku Kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2023, ubwo yaganirizaga ba Rushingwangerero ikiciro cya kabiri bo mu Ntara y’Iburasirazuba, ku miterere y’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), n’uruhare rw’Abanyarwanda mu kumenya no kugaragaza ukuri.

Yavuze ko gukunda Igihugu no kucyitangira, byaba ngombwa ukakimenera amaraso bikwiye kuba ibya buri Munyarwanda.

Yagize ati “Gukunda u Rwanda, kurwitangira byaba ngombwa ukanarumenera amaraso, ni ibya buri Munyarwanda wese.”

Yavuze ko u Rwanda nta kibazo rufitanye na Congo, uretse ubuyobozi bwayo bubi bushyigikiye abasize bahekuye u Rwanda, bukazitera inkunga yo gusoza umugambi wabo mubisha. Yavuze ko uwo muyobozi atazihaganirwa ahubwo azarwanywa.

Ati “Umuntu wese ushyigikiye interahamwe zishe abacu, zatumye u Rwanda ruba urwa mbere ku Isi rufite impunzi, uziha intwaro cyangwa imbaraga zatuma bagaruka kurwanya u Rwanda, ntituzamwihanganira, tuzamurwanya.”

Urubyiruko rwasabwe gukoresha imbuga nkoranyambaga rugahangana n’abatuka u Rwanda, ndetse n’abarusiga isura mbi.

Yagize ati “Abanyekongo baradutuka, ntabwo dukwiye kurebera. Urubyiruko rwacu na rwo niruhaguruke rurwanirire Igihugu cyacu. Ku mbuga nkoranyambaga birirwa batubeshyera, dukwiye kubavuguruza.”

Yavuze ko Abanyarwanda badahanganye n’abanyekongo kuko bashyingiranywe abandi bagahana inka, ahubwo Abanyarwanda bahanganye n’ubuyobozi bubi.

Ambasaderi Vincent Karega

Amb Karega yavuze ko bimwe mu bibazo u Rwanda ruhura nabyo biterwa ahanini n’abadashimishwa n’iterambere rumaze kugeraho.

Yongeraho ko abazungu bakunda rwacitsemo na Afurika y’imiborogo, ari nayo mpamvu bakunze guteranya Abanyafurika.

Yavuze ko ibibazo byose u Rwanda ruzabikizwa no kwiteza imbere, guharanira kwigira mu mutekano, mu biribwa no mu bindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Thomas Bonnet yegukanye agace ka Musanze-Karongi ahita yambara Maillot Jaune

Umufaransa Thomas Bonnet ukinira ikipe ya Total Energies ni we wegukanye agace ka kane kavaga Musanze berekeza Karongi Abakinnyi 82 ni bo bahagurutse i Saa mbili n’igice mu karere ka Musanze berekeza i Karongi aho bagombaga gusiganwa intera ya kilometero 138.3. Ni isiganwa ritabayemo gushyiramo ikinyuranyo kinini bitewe n’urugendo rw’amasaha arenga atanu rwari rwakozwe ejo, aha kandi abakinnyi bakaba baniteguraga isiganwa ry’ejo rizaba ririmo kuzamuka cyane. Muri kilometero 10 za […]

todayFebruary 22, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%