Ambasaderi Vincent Karega, avuga ko u Rwanda rudahanganye na Congo ahubwo ruhanganye n’ubuyobozi bwayo bubi, bushyigikiye interahamwe zasize zihekuye Abanyarwanda, bukaziha intwaro ngo zisubukure umugambi wazo, u Rwanda rukaba rutazabyihanganira ahubwo ruzarwanya ubwo buyobozi.
Yabitangaje ku Kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2023, ubwo yaganirizaga ba Rushingwangerero ikiciro cya kabiri bo mu Ntara y’Iburasirazuba, ku miterere y’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), n’uruhare rw’Abanyarwanda mu kumenya no kugaragaza ukuri.
Yavuze ko gukunda Igihugu no kucyitangira, byaba ngombwa ukakimenera amaraso bikwiye kuba ibya buri Munyarwanda.
Yagize ati “Gukunda u Rwanda, kurwitangira byaba ngombwa ukanarumenera amaraso, ni ibya buri Munyarwanda wese.”
Yavuze ko u Rwanda nta kibazo rufitanye na Congo, uretse ubuyobozi bwayo bubi bushyigikiye abasize bahekuye u Rwanda, bukazitera inkunga yo gusoza umugambi wabo mubisha. Yavuze ko uwo muyobozi atazihaganirwa ahubwo azarwanywa.
Ati “Umuntu wese ushyigikiye interahamwe zishe abacu, zatumye u Rwanda ruba urwa mbere ku Isi rufite impunzi, uziha intwaro cyangwa imbaraga zatuma bagaruka kurwanya u Rwanda, ntituzamwihanganira, tuzamurwanya.”
Umufaransa Thomas Bonnet ukinira ikipe ya Total Energies ni we wegukanye agace ka kane kavaga Musanze berekeza Karongi Abakinnyi 82 ni bo bahagurutse i Saa mbili n’igice mu karere ka Musanze berekeza i Karongi aho bagombaga gusiganwa intera ya kilometero 138.3. Ni isiganwa ritabayemo gushyiramo ikinyuranyo kinini bitewe n’urugendo rw’amasaha arenga atanu rwari rwakozwe ejo, aha kandi abakinnyi bakaba baniteguraga isiganwa ry’ejo rizaba ririmo kuzamuka cyane. Muri kilometero 10 za […]
Post comments (0)