Ikinyamakuru The Herald Sun dukesha iyi nkuru, kivuga ko abana bavutse bose ari 60, inkuru ikaza kuba kimomo nyuma y’uko abazihawe bahuriye ahantu hamwe bataziranye ariko bareba abana babo bakabona barasa bikabije.
Uwo mugabo wo muri Australia utavugwa amazina, arashinjwa ko yakoresheje amazina y’ibanga ane kugira ngo atange intanga zagombaga guhabwa abantu babana bahuje igitsina bifuza abana.
Nyuma yo guhamagara ibitaro bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu, ababyeyi baje gusanga uwo mugabo yaratanze intanga ze ku bitaro bimwe gusa byemewe, ariko akaba yarazigurishaga abinyujije no kuri Facebook.
Dr Anne Clark wo ku bitaro byitwa Fertility First i Sydney muri Australia, yemeje ko bakiriye uwo mugabo inshuro imwe gusa, ariko ababwira ko yari asanzwe atanga iyo serivisi no kuri murandasi abakeneye intanga ze bakamwishyura impano.
Ikinyamakuru The Herald Sun kivuga ko muri Australia bitemewe kugurisha cyangwa kugura intanga z’umuntu, kimwe no kwakira impano kugira ngo uzitange, kikaba ari icyaha gihanishwa igifungo kigera ku myaka 15.
Hagati aho ariko muri Australia, abifuza guhabwa intanga bagatanga impano bakomeje kwiyongera ku mahuriro yo kuri murandasi.
Kuri Facebook hariho amatsinda abiri yitwa: Sperm Donation Australia na Australian Backpackers Seeking Sperm Donation, yombi yanditseho ubutumwa (posts) bw’abantu babana badafite abana, bifuza uwabaha intanga.
Mu bihugu byateye imbere hari abantu bakora akazi ko gutwitira abandi bagahembwa, kimwe n’uko umugore utifuza kubonana n’umugabo ashobora guterwa intanga agasama, umugabo utabyara nawe ashobora kumvikana n’umugore kwa muganga bakamutera intanga y’umuntu utazwi.
Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, yakiriye Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w'ubwami bwa Jordanie, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi n’itsinda rimuherekeje. Dr Ayman Abdullah Al- Safadi yakiriwe na Perezida Kagame ari kumwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi muri Jordanie, Gen Maj Ahmed Husni Hasan Hatoqia ndetse n’umugaba Mukuru w’ingabo za Jordan, Maj. Gen. Yousef Huneiti. Ibiro by'Umukuru w'Igihugu dukesha iyi […]
Post comments (0)