Inkuru Nyamukuru

Pascal Nyamulinda yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Irangamuntu muri Bénin

todayFebruary 23, 2023

Background
share close

Perezida wa Bénin, Patrice Talon, yagize Umunyarwanda Pascal Nyamulinda, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishizwe Irangamuntu (Agence Nationale d’Identification des Personnes/ANIP).

Pascal Nyamulinda

Uyu ni umwe mu myanzuro yaturutse mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya Bénin, yateranye ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, iyobowe na Perezida Talon.

Pascal Nyamulinda yayoboye Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe irangamuntu mu Rwanda (NIDA).

Ikinyamakuru 24haubenin.info, gitangaza ko Nyamulinda yasimbuye kuri uwo mwanya Dr Cyrille Gougbédji ku buyobozi bwa ANIP, akaba yari kuri uwo mwanya kuva mu 2021.

ANIP yashyizweho n’itegeko numero 2017-08 ryo ku wa 19 Kamena 2017, ihabwa inshingano zo kwegeranya imyirondoro n’amakuru y’irangamimerere by’abaturage bose ba Repubulika ya Bénin, ndetse igakurikiranwa na Perezida wa Repubulika.

Izindi nshingano za ANIP harimo kandi kwegeranya imyirondoro y’abaturage, bigashyirwa mu nyandiko zifatika no mu ikoranabuhanga, kandi amakuru yabo akaba arinzwe neza. Si ibyo gusa kandi kuko bizajyana no kumenya neza abaturage batuye ku butaka bwa Bénin.

Pascal Nyamulinda yakoze imirimo itadukanye mu Rwanda, aho ku wa 17 Gashyantare 2017 yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali asimbuye Monique Mukaruliza, wari umaze kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda i Lusaka muri Zambia.

Muri Mata 2018 nibwo Nyamulinda yaje kwegura ku nshingano zo kuyobora Umujyi wa Kigali.

Mbere yo kuyobora Umujyi wa Kigali, yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Irangamuntu (NIDA), kuva muri 2007 kicyitwa Umushinga w’Irangamuntu, kugeza ku wa 3 Gashyantare 2017.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 8% muri 2022

Raporo ya 20 ku ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda, (Rwanda Economic Update) yashyizwe ahagaragara na Banki y’Isi tariki 21 Gashyantare 2023 yerekana ko n’ubwo u Rwanda rwahuye n’ibizazane binyuranye, mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2022 ubukungu bwarwo bwazamutseho 8%. Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce avuga ko izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda muri 2022 rishingiye ahanini ku izahuka n’iterambere ry’urwego rwa serivisi nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 kigenjeje make. […]

todayFebruary 23, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%