Perezida Paul Kagame yakiriye Daniel Zelikow, Umuyobozi Wungirije mu kigo gitanga serivisi z’imari n’ishoramari cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JP Morgan Venture Capital.
Daniel Zelikow n’itsinda ayoboye bakiriwe n’Umukuru w’igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku kurebera hamwe ku mahirwe y’ishoramari aboneka mu Rwanda. mu Rwanda.
JP Morgan ni kimwe mu bigo bitanga serivisi z’imari bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse kibarirwa ku mwanya wa gatandatu ku isi mu bifite umutungo mwinshi kuko muri 2022 cyabarirwaga umutungo mbumbe ubarirwa muri miliyari zirenga ibihumbi 3000$.
Iki kigo kandi giherutse gufungura ishami mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho icyicaro kiri i Nairobi muri Kenya. Iri shami rishya mu karere rizaba rigamije guhuriza hamwe ibikorwa bya JP Morgan muri Afurika y’Iburasirazuba.
Daniel Zelikow wabonanye n’umukuru w’igihugu ni umwe mu bayobozi bakomeye muri JP Morgan, aho ashinzwe ishami ry’abakiliya bo mu rwego rwa za Guverinoma nka banki nkuru z’ibihugu, ibigo bya Leta, ndetse n’ibigo mpuzamahanga.
Ni umwe kandi mu bayobozi b’ishami ry’iki kigo rishinzwe gushora imari no kuguriza ibigo biri mu bijyanye n’ibikorwaremezo no gutanga ubujyanama mu by’imari.
Perezida Kagame kandi yakiriye Sylvan Adams nyiri ikipe yo gusiganwa ku magare yitwa Israel Premier Tech, wari kumwe n’itsinda ayoboye. Iyi kipe yashinzwe muri 2014, ni imwe mu zitabiriye Isiganwa Tour du Rwanda rya 2023 rigeze ku munsi waryo wa gatanu.
Iyi kipe kandi ikinamo Umwongereza Chris Froome watwaye Tour de France inshuro enye, nawe uri gusiganwa muri Tour du Rwanda.
Ikipe ya Israel-Premier Tech ikina amasiganwa akomeye ku rwego rw’Isi iherutse gutaha ikibuga cy’inzozi “The Field of Dreams” kigizwe n’ibibuga bibiri by’umukino w’Amagare bizwi nka ‘pump track’ na ‘race track’, iheruka kuzuza mu Karere ka Bugesera.
Post comments (0)