Inkuru Nyamukuru

Somalia: Igitero cya Al Shabab i Mogadishu cyahitanye abasivile 10

todayFebruary 23, 2023

Background
share close

Abasivile icumi bishwe muri Somalia, mu gitero cbivugwa ko cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba Al Shabab mu murwa mukuru Mogadishu.

Abashinzwe umutekano bagose inzu yagabweho igitero

Leta ya Somalia yavuze ko icyo gitero cyabaye ku wa kabiri ahagana i saa cyenda z’amanywa, ubwo Al Shabab yagabaga igitero ku nzu yari yuzuyemo abantu mu karere ka Abdiaziz, mu Majyaruguru ya Mogadishu.

Abayobozi batangaje ko inzego zishinzwe umutekano zihutiye gutabara byihuse ndetse banatabara abantu batari bake bari muri iyo nzu ndetse abarwanyi bane ba Al Shabab bari bagabye icyo gitero bahasiga ubuzima.

Umusirikare wa Somaliya wari ahabereye icyo gitero yabwiye ibirontaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko abarwanyi ba Al Shabab yatangiye kugaba ibitero mu mazu y’abantu nyuma yo kubona ko barimo baratsindwa ku rubuga rw’intambara.

Perezida wa Somalia, Hassan Cheikh Mohamoud, kuva aho agarukiye ku butegetsi mu 2022, yashimangiye ko azarwanya umutwe wa Al Shabab kugeza utakibarizwa ku butaka bw’iki gihugu kibarizwa mu ihembe rya Afurika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Bagiye gukemura ikibazo cy’inzira y’amazi asenyera abatuye i Goma

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bwamaze gutanga isoko ryo kubaka imihanda yamenaga amazi mu mujyi wa Goma, ibi bikazajyana no guhindura imiterere y’imihanda y’amabuye itagiraga inzira y’amazi igahabwa inzira imena amazi mu kiyaga cya Kivu. Imwe mu mihanda yakozwe ntitegurirwe inzira y’amazi bituma amazi ayobera mu baturage Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko imihanda izubakwa ifite uburebure bwa metero 2,984 ikazatwara miliyari eshatu na miliyoni 908, ibihumbi 754, n’amafaranga […]

todayFebruary 23, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%