Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwinjije miliyoni zirenga $260 y’ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga

todayFebruary 23, 2023

Background
share close

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu gihembwe cya kabiri cya 2022/2023, ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga byinjije arenga miliyoni zirenga $260.

Ibi bigaragazwa na raporo yashyizwe ahagaragara ku wa gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, aho NAEB igaragaza ko habayeho ukwiyongera ku kigereranyo cya 64.1%, aho umusaruro wageze ku madolari 260,206,619 uvuye ku madolari 158,538,598. Imibare yakusanyijwe kuva mu Ukwakira kugeza mu Ukuboza 2022.

Iki kigo kigaragaza ko ibihingwa ngandurarugo byoherezwa mu mahanga habayeho kwiyongera ku kugereranyo cya 45,9% umusaruro ukagera ku 93,043,213 mu madorali, mugihe ibihingwa ngengabukungu byoherejwe mu mahanga byiyongereye ku 76,3% umusaruro ugera ku 167,163,406 mu madorali.

Ikawa yoherejwe mu mahanga NAEB igaragaza ko yiyongereyeho 73%, icyayi cyiyongereyeho 5.9%, mu gihe ibireti byagabanyutseho 11.4%. Umusaruro w’imboga n’imbuto byoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 84.4%, aho agaciro k’imboga kiyongereyeho 175.6% naho imbuto kiyongera ku kigero cya 76%.

NAEB isobanura ko kubera intambara ikomeje hagati y’u Burusiya na Ukraine byagize ingaruka kuko ibi bihugu biri mu byoherezwagamo indabo cyane, byagize ingaruka ku ndabo ndetse n’ibyo zinjiza bigabanuka.

“Ingano y’indabo zoherejwe mu mahanga yagabanutseho 24% naho ibyo zinjiza bigabanyukaho 41.8%.”

Amadovize u Rwanda rwinjije aturutse mu binyampeke n’ibinyamisogwe yiyongereye ku kigero cya 67%, bikaba bingana na 19.7% by’umusaruro wose w’ibyoherejwe mu mahanga bikomoka ku buhinzi.

Ubwiyongere bw’ibyoherezwa mu mahanga bushingiye kuri gahunda nzahura bukungu yashyizweho, aho ibikorwa byinshi by’ubukungu byasubukuwe, urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa rukongera gukorwa mu karere no hanze yako bituma ubucuruzi buzahuka ku rwego mpuzamahanga.

NAEB muri iyi raporo igaragaza ko ibiciro by’icyayi, ikawa, imbuto n’imboga byiyongereye bituma n’umusaruro w’ibyoherejwe mu mahanga na wo wiyongera ugereranyije na 2021.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko bishimishije kuba ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi bikomeje kugira uruhare mu ngeri zitandukanye zirimo no guhanga imirimo.

Ati: “Tuzubakira ku migendekere myiza y’iki gihembwe hashyirwaho uburyo bushya butuma ubuhinzi bw’u Rwanda bukomeza gukorwa hagamijwe inyungu kandi bugahangana ku masoko mpuzamahanga.”

NAEB kandi yashimiye uruhare rw’abafatanyabikorwa bose mu kugera kuri uyu musaruro ndetse ko izakomeza kuzamura urwego rw’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi uko ubukungu ku rwego rw’isi buzakomeza kuzahuka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Stade mpuzamahanga ya Huye yemewe na CAF

Sitade mpuzamahanga ya Huye yari imaze iminsi ikorerwa igenzura n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ngo yemererwe kwakira imikino mpuzamahanga, yahawe ubu burenganzira. Stade Huye yemerewe kwakira imikino mpuzamahanga Ibi byagaragajwe na gahunda y’imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023, yasohowe na CAF aho yerekana ko tariki 27 Werurwe 2023 u Rwanda ruzakira ikipe ya Benin, umukino ukabera kuri Stade mpuzamahanga ya Huye saa […]

todayFebruary 23, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%