Inkuru Nyamukuru

Abagera ku bihumbi 50 nibo bahitanywe n’umutingito wibasiye Turukiya na Siriya

todayFebruary 26, 2023

Background
share close

Imibare y’abamaze guhitanwa n’umutingito ukomeye wibasiye ibihugu ya Türkiye na Syria irarenga abantu ibihumbi 50.

Inzu zirenga ibihumbi 160 zarasenyutse

Muri rusange uyu mutingito wazahaje Turukiya na Siriya tariki 6 Gashyantare wahitanye abarenga ibihumbi 44 muri Turukiya, n’abarenga ibihumbi 5 ku ruhande rwa Siriya.

Ubuyobozi bwa Turkiya bwatangaje ko hatangiye ibikorwa byo gusana ibyasenyuwe n’umutingito wazahaje icyo gihugu.

Ishami rishinzwe ibiza muri Turukiya mu mibare mishya iheruka gushyirwa ahagaragara yerekana ko inyubako zasenywe n’iwo mutingito zirenga ibihumbi 160, muri izo harimo izigera ku bihumbi 52 zari zutuwemo n’abantu.

Uyu mutingito wibasiye Turukiya wabaye mugihe hasigaye amezi make ngo icyo gihugu kinjire mu matora y’umukuru w’Igihugu, byatumye Perezida, Tayyip Erdogan, ashinjwa kwihutisha ibikorwa byo gusana ibyasenyutse ku nyungu z’ayo matora, aho kubanza kwiga icyateye gusenyuka inyubako nyinshi mu kwirinda ko hazongera kuba ibyabaye mu bihe biri imbere.

Hagati aho, hari abaturage batarabona aho kwegeka umusaya, leta ya Turukiya ifite gahunda yo kubaka vuba amazu ibihumbi 200, bikazatwara miliyari 15 z’amadorali.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Habonetse ikigo Nyarwanda kizorohereza abatumiza n’abohereza ibicuruzwa i Dubai

Ikigo Nyarwanda cy’ubucuruzi cyitwa Heart of Africa Trading Ltd. gisanzwe gikorera mu Bushinwa, kigiye gutangira gukorera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), aho kizajya gitanga serivisi zitandukanye mu bikorwa by’ubucuruzi ku batumiza n’abohereza ibicuruzwa mu Rwanda n’ahandi ku Isi. Intumwa z’u Rwanda n’iza UAE zishyira umukono ku masezerano Ibi byatangajwe ku wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023 na ambasade y’u Rwanda muri Abu Dhabi, ku munsi wa nyuma […]

todayFebruary 26, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%