Ku wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023 hakinwe imikino itatu y’umunsi wa 21 wa shampiyona, aho wasize Rayon Sports itsinze Rutsiro FC 2-0, Kiyovu Sports itsinda Bugesera FC 1-0.
Ikipe ya Rayon Sports yari imaze imikino ibiri iyitsinda yari yasuye Rutsiro FC kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu. Ni umukino Rayon Sports yitwayemo neza ibona uburyo bwinshi ariko bumwe ntibubyazwe umusaruro, ari nako Rutsiro FC yakoreshaga uburyo bwo kwataka byihuse ariko abakinnyi nka Kwizera Eric bagahusho uburyo bwiza.
Rayon Sports yakinaga neza mu guhererekanya kurusha Rutsiro FC, yabonye igitego cya mbere ku munota wa 42 ku mupira wahinduwe neza na Mucyo Didider, maze Musa Essenu atsinda igitego cya mbere n’umutwe, igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakomeje gukina neza ariko Rutsiro FC nayo isatira cyane izamu ryayo ngo irebe ko yakwishyura. Ku munota wa 77 Rutsiro FC yatsinze igitego ku mupira waturutse kuri kufura yatewe na Bukuru Christophe wakinnye neza, maze umukinnyi wa Rayon Sports awukuramo usubizwa Bukuru, wawuteye ufata igiti cy’izamu ugarutse Bwira Bandu Olivier atsinda igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko yari yarariye, n’ubwo iyi kipe yari mu rugo itabyishimiye.
Nyuma gato hongeye kuba impaka nyinshi ubwo Kwizera Eric wa Rutsiro FC yacengaga yinjira mu rubuga rw’amahina, Mitima Isaac amukuraho umupira we avuga ko bamukoreye penaliti ariko umusifuzi avuga ko ntayo.
Rayon Sports yahise ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ojera Joackiam ku munota wa 89 w’umukino ari ku ruhande rw’iburyo, umupira yahinduye uruhukira mu izamu rya Rutsiro FC maze umukino urangira ari ibitego 2-0 inatsinze umukino wa gatatu yikurikiranya, byatumye ifata umwanya wa mbere n’amanota 42, mu gihe APR FC itari yakina na Musanze FC kuri iki cyumweru.
Mu karere ka Muhanga, ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiye Bugesera FC inayihatsindira igitego 1-0, cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenu ku munota wa 48 watsindaga igitego cya gatatu mu mikino ibiri aheruka gukina maze ifata umwanya wa kabiri n’amanota 41.
Undi mukino wabaye:
Gorilla FC 1-0 Rwamagana City FC
Ku cyumweru saa cyenda:
Musanze FC vs APR FC (Stade Ubworoherane) Marine FC vs Espoir FC (Stade Umuganda) Police FC vs Sunrise FC (Stade Muhanga)
Ku wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023, Polisi y'u Rwanda yungutse Abapolisi bashya bato 1612 umuhango wayobowe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Alfred Gasana. Ni umuhango wabereye mu ishuri ry'amahugurwa rya Polisi (PTS) riherereye mu murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana ari naho haberaga ayo mahugurwa. Witabiriwe kandi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K Gasana, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi […]
Post comments (0)