Muri urwo ruzinduko, aba bayobozi basobanuriwe uko umutekano uhagaze muri ako Karere ka Sam – Ouandja, gaherere mu bilometero 970 uvuye ku murwa mukuru Bangui.
Izi ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), zashimiwe ku bw’imirimo ikomeye zimaze gukora muri ako Karere.
Aba bayobozi kandi bahuye n’abaturage bo muri ako Karere ka Sam-Ouandja.
Amb. Valentine Rugwabiza, yijeje abo baturage ko MINUSCA izahora ku ruhande rwabo, mu rwego rwo kubizeza ko umutekano ugera kuri bose no mu bikorwa byabo by’iterambere.
Yagize ati “Turi hano kugira ngo tubizeze umutekano w’igihe kirekire”.
Sam-Ouandja ni Akarere kabarizwa muri Perefegitura ya Ouandja-Kotto ihana imbibi na Sudani y’Ejyepfo, kuva mu 2006 yari yarigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro.
Kuri iki Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023, ubwo hasozwaga isiganwa rya Tour du Rwanda ryari rimaze iminsi umunani ribera mu Rwanda, Perezida Kagame yitabiriye agace ka nyuma k’iri siganwa. Perezida Kagame aha umwenda w’umuhondo Henok Mulueberhan wegukanye irushanwa Ni isiganwa ryasojwe ryegukanywe n’Umunya-Eritrea Henok Mulueberhan, ari na we wegukanye agace ka nyuma kakinwe uyu munsi. Ni ubwa kabiri Perezida Kagame yitabiriye Tour du Rwanda, aho n’umwaka ushize yitabiriye umunsi wo […]
Post comments (0)