Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 itangira kuri uyu wa Mbere, ikurikira iheruka kuba mu mwaka wa 2019 yari yafatiwemo imyanzuro 12, harimo uwari ugamije kwimura abatuye ahabateza ibyago no kubatuza ahantu heza.
Uyu mwanzuro wari uwa mbere ugira uti “Kwihutisha igikorwa cyo kwimura abatuye mu bishanga, mu manegeka n’ahandi hatemewe guturwa, bagatura neza kandi impamvu z’icyo gikorwa zikarushaho gusobanurirwa abaturage ko ikigamijwe ari uko abantu batura ahantu hadashyira mu kaga ubuzima bwabo”.
Twaganiriye n’abasesenguzi, Joseph Hakuzwumuremyi ufite Ikinyamakuru cyitwa Umuryango, hamwe na Oswald Mutuyeyezu (Oswakim) ukorera TV&Radio 10, bavuga ku byakozwe ndetse n’icyakorwa kugira ngo Abaturarwanda muri rusange babashe kubaho neza.
Hakuzwumuremyi yibuka ko muri 2019 abari baturiye ibishanga muri Kigali nk’ahitwa Kiruhura, Rwampara, Gitega na Bannyahe (Kangondo na Kibiraro), ndetse n’inganda zahoze mu gishanga cya MAGERWA, bari bari ku gitutu cyo kwimuka.
Icyo gikorwa cyaje kugerwaho nk’uko cyari giteganyijwe, ndetse n’abahavuye ubu batuye cyangwa bakorera mu bindi bice, nk’uko biteganywa mu Gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Hakuzwumuremyi arabishima ndetse agasaba Umushyikirano w’uyu mwaka kuzafata umwanzuro wo gutuza Abaturarwanda bose, hagendewe ku rugero rw’abajyanywe i Busanza (Kicukiro) na Karama (Norvège muri Nyarugenge).
Agira ati “(Leta) bakwiye guhagarika ibyangombwa byo kubaka abantu tukajya mu midugudu, hakabaho abantu bubaka inzu tubamo, washaka inzu yawe ukaba ari yo ugura”.
Ati “Inzu nka ziriya za Busanza na Norvège ni imidugudu ikwiye kubaho hirya no hino mu Gihugu, abantu tukabona ubutaka bwo gukoreraho ibindi bikorwa, ziriya nzu zose ubona mu giturage zikwiye kuvamo”.
Kwita ku musaruro nyuma yo kuva mu murima
Umwanzuro wa gatatu w’Umushyikirano uheruka wagiraga uti “Gukemura imbogamizi ba rwiyemezamirimo bagihura nazo, cyane cyane abakizamuka (SMEs), zirimo kutabona ibyo bapfunyikamo/packaging, imbuto, ifumbire, ibyumba bikonjesha n’inganda zitunganya umusaruro bidahagije, no gushaka igisubizo ku musaruro ukomoka ku bworozi cyane cyane uw’amata”.
Mutuyeyezu ndetse n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahinzi rwitwa Imbaraga mu Ntara y’Iburengerazuba, François Hakuzimana, twakomeje tuganira kuri uyu mwanzuro.
Kuva ku cyumweru, komisiyo y'amatora muri Nigeria yatangiye gutangaza ibyavuye mu matora y'umukuru w'igihugu by'agateganyo. Abakurikiranye aya matora bavuga ko yaranzwe no gutinda gutangira mu bice bitari bikeya ndetse n’uko hari abagerageje kwiba amajwi. Abanya-Nigera miliyoni 90 ni bo bari bujuje ibisabwa bibemerera kwitabira amatora yabaye ku wa gatandatu, agomba gusiga Perezida Muhammadu Buhari urangije manda ze ebyiri abonye umusimbura. Indorerezi zivuga ko m,uri rusange amatora yagenze neza uretse ibikorwa […]
Post comments (0)