Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Ngoma, ku wa Kane tariki ya 23 Gashyantare 2023, yafashe umusore w’imyaka 28 ucyekwaho gukora no gukwirakwiza mu baturage amafaranga y’amiganano.
Yafatiwe mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Rubona mu Murenge wa Rukumberi, afite inoti 93 z’igihumbi, z’Amafaranga y’u Rwanda y’amiganano.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Twari dufite amakuru ko uwo musore usanzwe utuye mu mudugudu w’Akajevuba, Akagari ka Karenge mu Murenge wa Jarama, asanzwe azwiho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano, cyane cyane mu tundi duce aho batamuzi.”
Yunzemo ati “Ku isaha ya saa yine za mu gitondo nibwo twamenye ko yaraye mu mu Murenge wa Rukumberi, hategurwa igikorwa cyo kumufata, abapolisi bamusatse bamusangana ibihumbi 93Frw agizwe n’inoti z’igihumbi gusa z’amiganano.”
Akimara gufatwa yavuze ko ayo mafaranga yari yayahawe n’umugabo utuye mu Murenge wa Jarama ari ibihumbi 100, ngo ajye kuyavunjisha baze kugabana, gusa ntiyigeze atangaza imyirindoro ye n’aho andi yari yayashyize.
Hamwe n’amafaranga y’amiganano yafatanywe, yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Rukumberi kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa n’abandi bafatanya muri ibi bikorwa, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.
Yagiriye inama abaturage cyane cyane urubyiruko, gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere, bakirinda gushakishiriza imibereho mu kwishora mu byaha kuko nta wundi musaruro bakuramo uretse kubifatirwamo bagakurikiranwa n’amategeko.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Mu Karere ka Ruhango haravugwa umukobwa witwa Niyogisubizo Jeannette wo mu Murenge wa Bweramana, Umudugudu wa Gakongoro ukekwaho kubyara umwana akamujugunya mu musanane, abatabaye bamukuramo yarangije kwitaba Imana. Ayo makuru yemejwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Ntivuguruzwa Emmanuel, avuga ko uwo mukobwa wabyaye na we atari ameze neza, ku buryo nta makuru yandi yatanze usibye kuba byamenyekanye, ko umwana yabyaye yamutaye mu musarani. Niyogisubizo ngo nta bindi bibazo byari bizwi […]
Post comments (0)