Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali ugiye kongerwamo imodoka zitwara abagenzi

todayFebruary 27, 2023

Background
share close

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Patricia Uwase, yatangarije mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye tariki ya 27 Gashyantare 2023 ko mu gihe cy’amezi atatu abagenzi bazoroherwa n’ingendo muri Kigali kuko mu gihugu hazaba hageze imodoka zibarirwa muri 300 zunganira izisanzwe zihari.

Imodoka zitwara abagenzi zigiye kongerwa

Iki kibazo cy’imodoka zitwara abagenzi cyabajijwe n’uwitwa Habarurema Aloys utuye mu Bubiligi ariko akaba yitabiriye uyu mushyikirano uri kubera mu Rwanda, avuga ko hagikenewe imodoka zo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

Mu gusubiza iki kibazo, Eng. Uwase yavuze ko bari basanzwe bakizi ariko mu kugikemura ubu bamaze gutumiza izi modoka zikaba zizaza zigahabwa abafite mu nshingano gutwara abagenzi.

Ati “Izi modoka zatumijwe na Leta ariko hazabaho ubufatanye n’abikorera kugira ngo zibunganire mu byo basanzwe bakora”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo avuga ko iki kibazo bari baragihawe ho umurongo na Perezida Kagame ko kigomba gukemuka vuba kandi kikabonerwa igisubizo.

Eng. Uwera avuga ko impamvu iki kibazo bihutiye kugishakira ibisubizo ari ukubera igihe abantu bamara bategereje imodoka bigasaba ko cyakemuka vuba.

Ati “Ubu twatangiye gushaka aho tuzigura, ndetse n’ingengo y’imari izigura yarabonetse ku bufatanye na Minisiteri y’Imari, twese dufite ayo mafaranga, hasigaye kuzitumiza, hanyuma zaza zigakoreshwa n’urwego rushinzwe gutwara ibintu n’abantu.”

Ikigamijwe ni ukugira ngo ahategerwa imodoka cyane muri za Gare no ku mihanda ahahurira abagenzi benshi hatazongera kugaragara iki kibazo cy’abamara umwanya munini bategereje imodoka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abimukira 58 barohamye mu nyanja

Abayobozi b'u Butaliyani batangaje ko ubwato bwubakishijwe imbaho bwari butwaye abimukira bwashwanyagurikiye hagati mu nyanja butaragera ku nkombe bugahitana abantu 58 barimo n’abana 12. Ubuyobozi bwatangaje ko ubwo bwato bwari butwaye abantu barenga 100, mugihe abagera kuri 80 babashije kurokoka. Ni ubwato bwarohamye mu majyepfo y’u Butaliyani, bikekwa ko byatewe n’uko bwari butwaye abantu barenze ubushobozi bwabwo. Ku cyumweru, imwe mu mirambo y'abantu ubwo bwato bwari butwaye yagaragaye itembanwa n’umuhengeri […]

todayFebruary 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%