Inkuru Nyamukuru

Barifuza ko Inama y’Umushyikirano yasuzuma ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko

todayFebruary 28, 2023

Background
share close

Mu gihe guhera ku wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023 mu Rwanda hatangiye Inama y’Umushyikirano y’iminsi ibiri, iba ku nshuro ya 18, abaturage bo hirya no hino mu Gihugu bifuza ko ikibazo cy’ibiciro bikomeje gutumbagira ku masoko, cyaba mu ngingo zasuzumirwa muri uyu mushyikirano.

Abaguzi bavuga ko ubushobozi bwo guhaha ari buke bitewe n’ibiciro bihanitse

Ku masoko yo hirya no hino mu Gihugu, abayarema bakomeje kugaragaza ko batorohewe n’uburyo ibiciro, byaba iby’ibiribwa n’ibindi bintu bisanzwe, bidasiba kwiyongera umunsi ku wundi.

Mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka Kariyeri, ryo mu mujyi wa Musanze, abo Kigali Today yaganiriye na bo, barimo Ahishakiye Denyse wagize ati: “Ibintu bikomeje guhenda ku masoko byaba ibiribwa n’ibindi dukenera mu buzima bwa buri munsi, biraduhangayikishije. Hano muri iri soko ubu ikilo kimwe cy’Ibirayi biragura amafaranga ari hejuru ya 550, umuceri 1700 kuzamura ukageza ku 2000, ibishyimbo byo udafite hejuru ya 1500 ntacyo yavugana n’umucuruzi. Turasaba inzobere zitabiriye iyi nama, kwicara zigasesengurira hamwe ikibazo cy’ibiciro ku masoko, bakagishakira umuti urambye, kuko kiduhangayikishije”.

Kabera Steven na we agira ati: “Ubuzima bukomeje kudukomerera bitewe n’ibintu byahenze, aho noneho tugeze aho kurya rimwe ku munsi nabwo kandi ibidahagije. Urajyana amafaranga ibihumbi nk’icumi ku isoko, ugatahana ibitahaza abantu bane mu nzu. Turasaba ziriya nzobere mu bukungu ziteraniye mu Mushyikirano, guhuza ibitekerezo, zikajya inama zikadukemurira ikibazo cy’ibiciro ku masoko kuko turarembye”.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano irabera i Kigali, ariko n’abari ahandi mu Gihugu no mu mahanga bashyiriweho uburyo bwo kuyikurikira no gutangamo ibitekerezo

Inama y’Umushyikirano iteranye ku matariki ya 27 na 28 Gashyantare 2023, nyuma y’imyaka itatu yari ishize yarasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19.

Abaturage bagaragaza ko iziye igihe, kandi ngo bari bayisonzeye, bitewe n’ingingo zinyuranye, abayitabira bo mu nzego zinyuranye zaba izo mu Rwanda no mu mahanga basesengurira hamwe, zireba ubuzima bw’abaturage.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yaburiye abayobozi batuzuza neza inshingano zabo

Perezida Paul Kagame yongeye gukebura abayobozi badakurikirana ibikorwa bigomba gukorwa kugira ngo bizamure ubuzima bw’abaturage. Yabigarutseho ku wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, ubwo yayoboraga Inama y’Igihugu y’umushyikirano irimo kuba ku nshuro yayo ya 18. Umukuru w’Igihugu yongeye gukebura abayobozi bibera mu yindi si, kubera kudakurikirana ibikorwa byagombaga gukorwa kugira ngo bizamure ubuzima bw’abaturage. Perezida Kagame yavuze ko usanga hari abayobozi badakurikira ibikorwa bigomba gukorerwa abaturage ku buryo n’iyo ubibabajije […]

todayFebruary 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%