Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanangirije abayobozi bashaka gukira vuba, binyuze mu bujura bwitwikiriye gutombora, kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu kandi ababyishoyemo nabo bagahomba.
Perezida Kagame yihanangirije abashaka gukira vuba binyuze mu bujura
Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’umushyikirano 2023, aho yagarutse ku bibazo biri mu nkiko byatewe n’abantu bashaka gukira vuba, bakitwikira isura ya tombora bakiba abaturage.
Perezida Kagame yavuze ko ntawe Leta izongera gutaho amafaranga, ngo afashwe kubera ko yahombejwe na tombora.
Agira ati “Ugasanga mwataye umutwe, byamara kumera nabi ugasanga abantu baraza bavuga ngo bafashwe bararengana. Gute se wagiye mu bintu by’ubujura none ngo urarengana, gute? Biriya ni nk’ubujura”?
Yongeraho ati “Ibyo bintu ukabisangamo abayobozi bose, wowe wabeshwaho na tombora, ubuzima bwawe wabushyira muri tombora, ni nko kuvuga ngo ndaramuka cyangwa sindamuka. Ngaho biri mu Baminisitiri, biri mu bapolisi biri mu bajenerali”.
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe mu gutangiza Umushyikirano 2023
Yihanangirije abamara guhomba bagatakira Leta ngo ibafashe, ko ibyo bitazongera kubaho, mu gihe abantu bishoye mu bibatwara amafaranga kubera gushaka gukira vuba, aho gukora ngo biteze imbere buhoro buhoro.
Yagize ati “Niba ushaka gufasha abaturage ayo mafaranga iyo uyabaha, izo tombora mujyamo ni iz’iki ? Abayobozi mwicaye aha ni mwe mbwira, ni mwe mujya kubikora, mwabuze ibindi mukora mujya muri tombora”?
Yongeraho ati “Umuntu afata miliyoni 10Frw akazijyana ngo bamuhe 20, mwagenze buhoro, mwakoze muriruka mujya he ? Mwakoze ejo ukabona imwe, ejo ebyiri, eshatu, ukagera kuri miliyoni 20Frw, ujye umenya ngo bijyana no kuba na ya yandi wari ufite uyabura, hanyuma ukaza ngo ufashwe na Leta”.
Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’Intebe kutazigera aha icyuho abamaze guhombera muri izo tombora, bitwaje ko bagamije gufasha abaturage bahombye kuko abayobozi bamwe babyinjiyemo, ari bo n’ubundi baba bagiye kwifasha.
Ati “Bariya nibo baba bagiye kwifasha, iyo aba ari bo barwaraga bwaki bakabyumva aho kuba abana b’Abanyarwanda babayeho nabi. Sinzumve n’ifaranga na rimwe rya Leta ryagiye muri ibyo bintu”.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu ba tombora bakwiye gufungwa ahubwo, haba uwashutse abantu ngo bajye muri tombora, ndetse n’uwagiye muri izo tombola ko bose baba bakwiye kujyanwa mu igorororero, bagahurirayo bakabyikemurira.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’umushyikirino iri kubera muri Kigali Convetion Centre mu Mujyi wa Kigali yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, yavuze ko intego u Rwanda rufite ari uko mu mwaka w’amashuri wa 2024, abanyeshuri 60% by’abasoje icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bazajya mu mashuri y’ubumenyingiro. Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko ibi bizakorwa mu rwego rwo guteza imbere uburezi. […]
Post comments (0)