Polisi y’ u Rwanda mu Karere ka Nyaruguru, ku wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare, yafatiye mu cyuho umusore ucyekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ubwo yageragezaga kwishyura imyenda mu isoko akoresheje amwe muri ayo mafaranga.
Yafatiwe mu isoko rya Ndago riherereye mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Kibeho, ahagana ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko yafashwe ubwo yageragezaga kwishyura ibyo yari amaze guhaha muri iryo isoko.
Yagize ati: “Umucuruzi yahamagaye kuri Polisi atanga amakuru ko hari umusore umaze kugura imyenda n’inkweto bihwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 61, agiye kumwishyura amuha inote 13 za 5000 ngo amugarurire, azitegereje neza asanga zose ni inyiganano.”
Yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kibeho kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, avuga ko ibiciro by’ibiribwa byatangiye kugenda bimanuka bihereye ku bigori, byavuye ku mafaranga 800Frw ku kilo ubu bikaba bigeze kuri 400Frw ku kilo. Dr Ngirente avuga ko n’ubwo ibiciro bitazasubira uko byahoze bitewe n’impamvu zituruka hanze y’Igihugu nko kubura kw’ibikomoka kuri peteroli, ngo hari icyizere gishingiye ku migendekere myiza y’igihembwe cy’ihinga gishize. Umwe mu bakurikiranye Inama y’Umushyikirano kuri uyu wa Kabiri, yanditse ku mbuga nkoranyambaga […]
Post comments (0)