Inkuru Nyamukuru

Amateka y’u Rwanda agiye kujya yigishwa mu mashuri abanza

todayMarch 3, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Uburezi, amateka y’u Rwanda harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 agiye kujya yigishwa no mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa Gatandatu.

Minister Dr Bizimana atanga ikiganiro uko amateka yakwigishwa mu mashuri abanza

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko imbogamizi zatumaga aya mateka atigishwa uko bikwiye zitakiriho.

Ati “Nk’uko nabibabwiye mu mashuri mato abanza abana bigishwa amateka y’umuryango muto ni ukuvuga Papa, Mama, abavandimwe, icyo gihe umwarimu yagerageza kureba amateka uwo mwana amubwira niba ajyanye n’ukuri by’urwo rugo”.

Minisitiri avuga ko bizafasha umwarimu kumenya neza niba ababyeyi babwiza abana ukuri ku mateka y’umuryango wabo bityo nabo babone aho bahera bafasha ababyeyi kumenya ku bwiza ukuri abana babo ukuri ku mateka yaranze imiryango yabo.

Ngo kubana bageze mu mwaka wa gatatu bazagenda babigisha amateka y’umuryango mu buryo bwagutse, kumenya amasano ya kure, ndetse binjire no mu mateka y’umurenge batuyemo banabwirwe amateka ku bazasanga bari barabaye impunzi kugira ngo umwana akure azi amateka yaranze imwe mu miryango ye.

Ibi Minisitiri yabitangaje mu kiganiro nyunguranabitekerezo gitegura ingendo za abasenateri bagize Komisiyo y’ubumanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena y’u Rwanda bazagirira hirya no hino mu gihugu bareba uko amateka ya Jenoside yigishwa mu mashuri.

Bamwe mu basenateri bagaragaje zimwe mu mbogamizi zatumye aya mateka atarakomeje kwigishwa mu mashuri yose by’umwihariko mu cyiciro cy’amashuri abanza.

Senateri Havugimana Emmanuel avuga ko mu mwaka 1998 abarimu bigisha amateka batumiye abanyarwanda ndetse n’izindi nzobere z’abanyamahanga bagirana ibiganiro byamaze icyumweru maze byanzura ko haba hahagaritswe kwigisha amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kubera impaka zibyo batumvikanyeho zivuga uburyo habayeho guhindura ubutegetsi mu gihe cyo 1959.

Abarezi n’abanyeshuri bavuga ko ari ingenzi cyane kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda kuko bizabarinda gutega amatwi ababashyiramo ingengabitekerezo ya jenoside nk’uko Kwizera Aime umunyeshuri mu mashuri abanza abisobanura.

Ati “Kwiga amateka twe tukiri bato byadufasha gusonukirwa ibyabaye ku gihugu cyacu bikaturinda ko batubibabo ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Komisiyo y’ubumanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena y’u Rwanda, ivuga ko ibiganiro yagiranye na Minubumwe byabafashije gutegura ingendo bazamaramo ibyumweru bibiri bagenzura uko ihameremezo ryo kurandura ingengabitekerezo ya jenoside ryubahirizwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, muri Kaminuza no mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amateka y’umuhanzi Rubayita Théophile watanye n’ababyeyi afite myaka 12

Nyakwigendera Rubayita Théophile wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Uyu mwana ni we mahoro’, yavutse ku itariki 10 Nyakanga 1947 muri komine Giciye Perefegitura ya Gisenyi, ariko umuryango we waje kujya i Byumba kubera akazi Rubayita arahakurira ahiga n’amashuri abanza. Mu 1959 agize imyaka 12, Rubayita yagiye kwiga mu iseminari nto i Kabgayi, ariko ababyeyi be n’abavandimwe bane baza guhunga imvururu zo muri iyo myaka bajya muri Uganda, Rubayita wari umwana wa […]

todayMarch 3, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%