Inkuru Nyamukuru

Gen Kazura yitabiriye inama ihuza abagaba b’ingabo muri Afurika n’ubuyobozi bwa US AFRICOM

todayMarch 4, 2023

Background
share close

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen J Bosco Kazura, yitabiriye inama ngarukamwaka ihuza abagaba b’ingabo z’ibihugu bya Afurika itegurwa n’ubuyobozi bw’ingabo za Amerika ziba ku mugabane wa Afurika (US AFRICOM).

Iyi nama yabereye I Roma mu Butaliyani kuva ku ya 27 Gashyantare kugeza ku ya 2 Werurwe 2023.

Gen Jean Bosco Kazura yari aherekejwe n’umuyobozi mu ngabo z’u Rwanda RDF, ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa.

Ku munsi wa nyuma w’iyo nama Gen Jean Bosco Kazura yagejeje ijambo ku bitabiriye iyo nama ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no kurinda ikirere byose mu rwego rwo kurinda umutekano.

Gen Kazura yaboneyeho umwanya wo kuganira n’abandi bagaba bakuru b’ingabo mu bihugu bya Afurika bitabiriye iyo nama.

Muri uyu mwaka, ibihugu 42 bya Afurika nibyo byitabiriye iyo nama.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umwami Charles III bwa mbere azagirira ingendo hanze y’u Bwongereza

Umwami w'u Bwongereza, Charles III, kuva atangiye inshingano azagirira ingendo ze za mbere zizamara iminsi itandatu mu bihugu by'u Bufaransa n'u Budage. Izo ngendo zizatangira kuva tariki 26 Werurwe, Umwami Charles III azatangirira mu Bufaransa aho azagera i Paris ari kumwe n’umwamikazi, Camilla. Muri uru ruzinduko ruzamara iminsi itatu kugeza tariki 29 Werurwe, azahita akomereza mu gihugu cy'u Budage. Kuba umwami Charles III yarahisemo ibyo bihugu bibiri byo ku mugabane […]

todayMarch 4, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%