Inkuru Nyamukuru

Nyamasheke: Hafashwe magendu y’ibilo birenga 800 by’imyenda ya caguwa

todayMarch 4, 2023

Background
share close

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu karere ka Nyamasheke, ku wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe, yafashe abacuruzi 11 bakurikiranyweho gukora ubucuruzi bwa magendu, ubwo bari bajyanye mu isoko ibilo 870 by’imyenda n’inkweto za caguwa n’ibitenge 25 binjije mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu ntara y’Iburengerazuba yavuze ko habanje gufatwa abatundaga iyo magendu ku magare biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Twahawe amakuru n’abaturage avuga ko hari ibicuruzwa bya magendu byerekeje mu isoko rya Mahembe riherereye mu kagari ka Kagarama. Hahise hakorwa umukwabu hafatwa abasore bane bari batwaye magendu y’imyenda ku magare mu mudugudu wa Gabiro.”

Akomeza agira ati: “Bakimara gufatwa bavuze ko ari ikiraka bahawe n’abacuruzi bakorera mu isoko rya Mahembe, abapolisi bagezeyo bahafatira abacuruzi barindwi n’ibilo 800 by’imyenda yose hamwe, inkweto za magendu zipima Kgs 70, n’ibitenge 25 byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.”

Nyuma yo gufatwa, bavuze ko byinjijwe mu Rwanda biturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) binyujijwe mu nzira y’amazi, mu kiyaga cya Kivu byambukira muri uyu murenge wa Mahembe.

CIP Rukundo yibukije buri wese ugerageza kwinjiza mu gihugu cyangwa gucuruza magendu ko atazigera yihanganirwa kandi ko ikiyaga cya Kivu banyuzamo ibyo bicuruzwa rwihishwa, bashobora kuhahurira n’ibyago byo kuba barohama bakahaburira ubuzima.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gihombo kugira ngo hakorwe iperereza, naho ibicuruzwa bya magendu bafatanywe bijyanwa ku kigo gishinzwe imisoro n’amahoro, Ishami rya Rusizi.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umubare w’abatunze telefone mu Rwanda wikubye hafi inshuro 40

Nyuma y’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu mpera z’umwaka wa 2022, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko umubare w’abatunze terefone mu Rwanda wikubye inshuro zigera kuri 40 mu gihe cy’imyaka 20. Ibi kandi binashimangirwa n’abaturage batuye mu bice bitandukanye by’Igihugu bishimira ko gutunga terefone byarushijeho kubafasha kwiteza imbere muri gahunda zabo za buri munsi, kubera ko hari byinshi yoroheje. Uretse kuba baragorwaga no kuganira n’abavandimwe n’inshuti ariko ngo terefone zanabafashije […]

todayMarch 4, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%