Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi, akaba yaguye mu bitaro byo mu gihugu cy’u Bubiligi aho yari amaze iminsi yivuriza.
Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi yitabye Imana
Amakuru y’urupfu rwa Gatsinzi yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri mugihe bivugwa ko yapfuye ku wa Mbere aho yari mu bitaro mu Bubiligi.
Amwe mu mateka ya Gen Marcel Gatsinzi
Gen Marcel Gatsinzi yaboneye izuba ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu 1948. Amashuri abanza yayigiye ku Ishuri ribanza rya Saint Famille naho ayisumbuye ayiga muri Collège Saint-André i Nyamirambo, ari naho yayasoreje mu 1968.
Gen Gatsinzi mu 1968 nibwo yatangiye urugendo rwe rwa gisirikare mu ishuri rya gisirikare rya Kigali, mndetse nyuma y’imyaka ibiri gusa ahabwa ipetei rya Sous Lieutenenant ku ya 31 Werurwe 1970 .
Yakurikiranye amasomo ya gisirikare mu Bubiligi ahitwa Heverlee (Louvain) mu mu 1971 ndetse no mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo ry’u Bubiligi kuva mu 1974 kugeza 1976.
Usibye imirimo itandukanye yakoze mu gisirikare cy’u Rwanda, Gatsinzi yabaye umwe mu bagize itsinda ry’indorerezi za gisirikare z’umuryango wa Afurika yunze ubumwe witwaga icyo gihe OAU, iri tsinda ritari rifite aho ribogamiye ryashyizweho n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, rigamije gukurikirana imishyikirano hagati ya Guverinoma n’umuryango wa FPR Inkotanyi.
Muri jenoside yakorewe abatutsi, kuva ku ya 6 kugeza ku ya 17 Mata 1994 yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za FAR, gusa Gatsinzi yakuwe kuri uyu mwanya asimburwa na Augustin Bizimungu.
Mu 2004 ni bwo Gatsinzi yagizwe General, aba umusirikare wa mbere wabonye iri peti.
Yabaye Minisitiri w’Ingabo guhera 2002 kugeza 2010 asimbuye Brig Gen. Emmanuel Habyarimana. Hagati ya 2010 na 1013 yaje kugirwa Minisitiri ushinzwe impunzi n’Ibiza.
Mu Ukwakira 2013 ni bwo Gen Gatsinzi Marcel yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Icyo gihe yari kumwe n’abajenerali batanu.
Post comments (0)