Umukobwa wo mu Murenge wa Rwimiyaga, twahaye izina Kayitesi Adeline, yatewe inda ku myaka 16 abaho mu bwigunge aho yiyakiriye, atangira ubucuruzi bw’inkweto zitarimo iz’abagabo kubera ko yumvaga atafasha abantu bamuhemukiye.
Uyu mukobwa ubu ufite imyaka 20, avuga ko yatewe inda yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.
Akimenya ko atwite ngo yabimenyesheje uwayimuteye amubwira ko atari iye, bituma yigunga kuburyo ngo yumvaga ko nta buzima afite n’ubwo yahoraga agirwa inama n’ababyeyi be.
Yagize ati “Maze kumenya ko mfite inda nabayeho mu buzima bucecetse, mu icuraburindi, numvaga nta muntu nkeneye hafi yanjye uretse kumva nkeneye kwigunga ubwanjye, numvaga nta bufasha bw’ababyeyi nkeneye kuko numvaga narabatetereje.”
Nyuma ngo yaje kwemera impanuro z’umubyeyi we wahoraga amubwira ko kubyara bidatesha umuntu agaciro ndetse ngo amuha n’ikizere ko akiri umwana.
Izi nama ngo yaje kugenda azumva buhoro buhoro dore yageze n’aho atinya ko imyitwarire ye ishobora kuzagira ingaruka ku mwana we.
Muri icyo gihe cyose ngo ntiyashoboraga kubwira ababyeyi be icyo akeneye uretse bo kwibwiriza bakamuha icyo babona gikenewe.
Nyuma ngo yaje guhura n’Umuryango utari uwa Leta, wita ku burenganzira bw’abakobwa n’abagore, Empower Rwanda, umufasha kwiyakira no guhura na bagenzi bahuje ikibazo.
Ngo bashyizwe mu matsinda, bagahura bakaganira ndetse ngo batangira no kwizigamira binyuze mu gutanga amafaranga macye.
Aha ngo niho yabohokeye umutima atangira kuganira n’abandi ndetse n’ababyeyi be.Nyuma ngo Umurenge wa Rwimiyaga wamuhaye amafaranga 58,000 ndetse afata n’andi mu itsinda yari arimo agura imashini idoda ndetse n’ihene.
Yaje kunguka igitekerezo cyo kujya mu bucuruzi afata amafaranga mu itsinda, yongeraho ayo yagurishije ihene ye n’ababyeyi bamwongereraho ageza 200,000 atangira ubucuruzi bw’inkweto z’abagore.
Kudashyiramo iz’igitsina gabo ngo ni uko yumvaga nta mugabo muzima ubaho ahubwo bose ari abahemu.
Bamwe mu baturage n’abanyepolitike bo mu ntara ya Kivu ya Ruguru barakemanga uruhare abasirikare b'u Burundi boherejwe muri icyo gihugu bazagira mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro irangwa mu burasirazuba bwa Kongo. Abasirikare barenga 100 b’igihugu cy’ u Burundi ni bo bageze mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo mu rwego rwo gufasha kugarura amahoro mu gihugu. Ingabo z’u Burundi zoherejwe gukorera mu duce twa Masisi […]
Post comments (0)