Itsinda rya EJVM ryashyikirijwe imirambo ibiri y’abasirikare ba RD Congo barasiwe ku butaka bw’u Rwanda, harimo uwarashwe tariki 19 Ugushyingo 2022 n’undi warashwe tariki 4 Werurwe 2023, bose barasiwe mu Murenge wa Gisenyi barimo kurasa ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda.
RDC yashyikirijwe imirambo ibiri y’abasirikare bayo barasiwe mu Rwanda
Imirambo yatanzwe ni iya Kasereka Malumalu na 1Sgt Sambwa Nzenze Didier, abasirikare ba FARDC harimo uwarashwe umwaka ushize, Leta ya DRC yari yamwihakanye ivuga ko atazwi, ariko nyuma y’amagenzura ku basirikare barinda Umukuru w’igihugu bazanywe mu mujyi wa Goma, basanze hari umusirikare wabuze ndetse bemeza ko ariwe warasiwe mu Rwanda nyuma yo kunywa urumogi akaza gushoza intambara ku basirikare b’ u Rwanda barinda umupaka ahazwi nka Petite Barrière.
Uwarashwe tariki 4 Werurwe 2023, byabaye nyuma yo kwinjira ku buraka bw’u Rwanda akarasa ku Ngabo z’u Rwanda zirinda umupaka, araswa amaze kwinjira mu Rwanda kuri metero 65 (-1.6880993, 29.2450301) ku mugoroba saa kumi n’imwe na 35.
Basinyiye ko batwaye iyo mirambo
Imirambo y’abasirikare ba FARDC yatanganywe n’ibikoresho bari bafite baraswa, harimo imbuta n’amasasu.
Nta biganiro byabaye mu gutanga iyi mirambo, uretse gusinya impapuro zigaragaza ko imirambo n’ibikoresho bitanzwe.
Mu byatanzwe harimo imbunda, amasasu n’icyumaHatanzwe n’ibindi bikoresho bari bafite
Post comments (0)