Inkuru Nyamukuru

Somalia: Al Shabab yongeye kwigarurira ikigo cya gisirikare

todayMarch 7, 2023

Background
share close

Abarwanyi b’umutwe wa al-Shabab kuri uyu wa kabiri bongeye kwigarurira ikigo cya gisirikare kiri mu ntara ya Jubbaland mu majyepfo ya Somalia.

Icyo kigo cya gisirikare uyu mutwe wongeye kwigarurira wari wagitakaje mu gitero cyagabwe n’ingabo za leta mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

Umutwe wa al-Sahabab wemeye ko ari wo wagabye icyo gitero. Ndetse mu itangazo washyize hanze watangaje ko abarwanyi bawo banigaruriye intwaro zose zari ziri muri icyo kigo.

Ikigo cya gisirikare cyagabweho igitero na Al-Shabab kiri ahitwa Janay Abdale, hafi y’ibilometero 60 mu burengerazuba bw’umujyi urimo icyambu cya Kismayo.

Major Abdullahi Hussein, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ko uyu mutwe kandi wakuyeho uburyo bwose bw’itumanaho muri ako karere ndetse kandi leta yohereje abandi basirikare.

Abasirikare ba leta ndetse n’abo basanzwe bafatanya, mu mwaka ushize barwanyije bikomeye umutwe wa al-Shabab ukorana n’umutwe wa al-Qaida, gusa ariko na wo wakomeje kwerekana ko ugifite ubushobozi bwo kugaba ibitero bikomeye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RDC yashyikirijwe imirambo ibiri y’abasirikare bayo barasiwe mu Rwanda

Itsinda rya EJVM ryashyikirijwe imirambo ibiri y’abasirikare ba RD Congo barasiwe ku butaka bw’u Rwanda, harimo uwarashwe tariki 19 Ugushyingo 2022 n’undi warashwe tariki 4 Werurwe 2023, bose barasiwe mu Murenge wa Gisenyi barimo kurasa ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda. RDC yashyikirijwe imirambo ibiri y’abasirikare bayo barasiwe mu Rwanda Imirambo yatanzwe ni iya Kasereka Malumalu na 1Sgt Sambwa Nzenze Didier, abasirikare ba FARDC harimo uwarashwe umwaka ushize, Leta ya DRC […]

todayMarch 7, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%