Itegeko rigena ibyo gutanga ingingo (Organ donation), biteganyijwe ko rizasohoka mu Igazeti ya Leta mu bihe bya vuba, nyuma ubuvuzi bujyanye no gusimbuza ingingo mu Rwanda bukaba bwatangira muri Gicurasi uyu mwaka 2023.
Ni itegeko rishya risimbura iryatowe mu 2010, rikavugururwa mu 2018, nyuma bikaza kugaragara ko hakenewe gutorwa itegeko rishya muri urwo rwego kuko iryari rihari ryarimo ibyuho.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iryo tegeko niritangira gushyirwa mu bikorwa rizaha, Abanyarwanda uburenganzira bwo gutanga ingingo zabo zimwe na zimwe, zikaba zahabwa abazikeneye nyuma y’uko bapfuye.
Iryo tegeko ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri Gashyantare 2023, ‘Itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu, ingingo, ingirangingo, uturemangingo n’ibikomoka mu mubiri ku mpamvu z’ubuvuzi, kwigisha cyangwa se ubuhanga’.
Nirimara gusohoka mu Igazeti ya Leta, rizerekana ibigomba kubahirizwa muri gahunda yo gutanga ingingo ku Banyarwanda bafite imyaka 18 y’mavuko kuzamura, kandi ngo rizifashishwa mu koroshya serivisi zo gusimbuza ingingo no kwigisha za Porogaramu zijyanye nabyo mu gihugu.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagize ati “Iryo tegeko biteganyijwe ko rishobora gusohoka mu Igazeti ya Leta mu byumweru bikeya biri imbere, ariko hari intwambwe zamaze guterwa, kugira ngo nibura uko gusimbuza ingingo bizajye bikorwa nta kibazo na kimwe kijyanye n’amategeko gihari.”
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko iryo tegeko niritangira gushyirwa mu bikorwa, ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko bushobora gutangira gutangwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, muri Gicurasi 2023.
Mu gihe hategerejwe ko iryo tegeko risohoka mu Igazeti ya Leta, inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’ubwo buvuzi bwo gusimbuza ingingo, zirakora imyiteguro itandukanye ku buryo ubwo buvuzi bwazajya bukorwa neza, kandi bukagenda neza mu gihugu.
Bimwe mu by’ingenzi byatumye iryo tegeko rivugururwa nk’uko byatangajwe na Dr Ngamije Daniel, wari Minisitiri w’Ubuzima, ubwo yagezaga umushinga w’iryo tegeko imbere y’Abatepite mu Kwezi k’Ukwakira 2022, harimo kuba utanga urugingo n’uruhabwa bataragombaga kumenyana, ariko mu itegeko rishya ntibibujijwe ko bamenyana. Ikindi ni ku myaka utanga ingingo agomba kuba afite, mu itegeko rishya, hateganyijwe imyaka 18, mu gihe mu ryariho mbere, yari imyaka 21.
Hari kandi kuba itegeko ryari rihari, ryarimo icyuho kuko ritagaragazaga ugomba kwishyura ikiguzi cya serivisi zakorewe uwatanze ingingo, ariko mu itegeko rishya biteganyijwe ko kizajya cyishyurwa n’ubwishingizi uwahawe ingingo yafashe.
Uretse kuba uko gutanga ingingo no kuzisimbuza bizaba bivuze iterambere mu bijyanye n’ubuvuzi, byitezweho no kuzateza imbere urwego rw’ubuzima binyuze mu kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, kuko izo serivisi zitaboneka henshi muri Afurika, ndetse bikanoroshya porogaramu z’ubushakashatsi mu rwego rw’ubuvuzi.
Post comments (0)