Inkuru Nyamukuru

Angola igiye kohereza ingabo muri RDC

todayMarch 13, 2023

Background
share close

Angola yatangaje ko igiye kohereza umutwe w’abasirikare mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’iminsi agahenge yari yagizemo uruhare kananiwe gusoza imirwano.

Impande zombi ziri mu ntambara hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta ya DR Congo ziratungana agatoki ku kurenga kuri ako gahenge katangiye ku wa kabiri w’icyumweru gishize.

Itangazo ry’ibiro bya Perezida w’Angola ryavuze ko abo basirikare bazoherezwa gufasha gucunga umutekano mu turere tumaze igihe twarafashwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ndetse no kurinda indorerezi zigenzura iyubahirizwa ry’agahenge.

Umutwe wa gisirikare w’ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba na wo uherutse koherezwa muri ako karere, gakungahaye ku mabuye y’agaciro.

Angola yatangaje ibyo ku wa gatandatu, mu gihe izi nyeshyamba, zari zimaze amasaha mbere yaho zivuze ko zizava mu bice by’ibyaro byinshi zafashe.

Umuryango w’abibumbye UN utangaza ko mu kwezi gushize kwa kabiri iyi ntambara yatumye abantu 300,000 bata ingo zabo barahunga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Imodoka irakongotse

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023 ahagana saa mbili n’iminota 20 imodoka nto y’ivatiri ifashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka. Uwitwa Niyifasha wari ahabereye iyi mpanuka yavuze ko byabereye ku Giticyinyoni hakuno y’ahari uruganda rw’imifariso, hagati yo ku Kiraro cya Nyabarongo n’amahuriro y’imihanda yerekeza mu Majyaruguru no mu Majyepfo. Niyifasha avuga ko icyateye iyo nkongi kuri iyo modoka ifite pulaki nimero RAE 033B kitahise kimenyekana, kandi […]

todayMarch 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%