Inkuru Nyamukuru

DRC: Abantu 17 baguye mu bitero bya ADF

todayMarch 13, 2023

Background
share close

Abantu nibura 17 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nibo baguye mu bitero bikekwako byagabwe n’umutwe w’inyeshyamba za ADF.

Ubu bubaye ubwicanyi bwa kabiri mu gihe kitageze ku cyumweru bushinjwe uyu mutwe.

Abagabye iki gitero cyabaye mu rukerera rwo ku cyumweru banatwitse inyubako mu cyaro cya Kirindera muri Kivu ya Ruguru.

Ku wa gatatu, abantu 45 biciwe mu gitero cyagabwe ku byaro bibiri byo muri iyo ntara, na cyo gishinjwa inyeshyamba za ADF zivugwa ko zifitanye imikoranire n’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS).

Igisirikare cya Uganda kimaze umwaka urenga kiri muri Kivu ya Ruguru kurwanya inyeshyamba za ADF, zikomoka muri Uganda, ariko nta musaruro ibikorwa byacyo biratanga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18

Kuva ku itariki ya 27 kugera ku ya 28 Gashyantare 2023, i Kigali hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yafatiwemo imyanzuro 13 yose izafasha inzego za Leta n’abaturage mu iterambere ry’Igihugu. Iyo nama yitabiriwe n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye: Abayobozi, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye harimo ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ibyo […]

todayMarch 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%