Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yashimye intambwe y’amateka u Rwanda ruteye mu gukora inkingo

todayMarch 13, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame yashimye intambwe y’amateka u Rwanda ruteye mu rugendo rwo gukora inkingo n’imiti, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’ibikoresho bizakoreshwa mu kubaka uruganda bigeze i Kigali.

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, nibwo u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’imashini n’ibindi bikoresho bigizwe na Kontineri zifashishwa mu ruganda rw’inkingo n’imiti, ruzatangira gukora mu mpera z’uyu mwaka.

Perezida Kagame mu butumwa yashyize kuri Twitter yashimye iyi ntambwe y’amateka itewe kuko kontineri za mbere za BioNTech zageze mu Rwanda.

Yagize ati: “Uyu munsi n’intambwe ya mbere y’amateka nyuma y’uko kontineri za BioNTech zigeze mu Rwanda, mu gihe hashize imyaka itatu umuntu wa mbere mu Rwanda agaragayeho icyorezo cya Covid-19.”

Yakomeje ashimangira ko bizatuma bwa mbere muri Afurika hakorerwa inkingo za mRNA.

Perezida Kagame yaboneyeho gushima itsinda ry’abagize BioNTech, by’umwihariko Uğur Şahin, Özlem Türeci, Sierk Pötting n’abandi bafatanyabikorwa barimo bagize uruhare kugira ngo iyi ntambwe igerweho barimo kENUP foundation, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO), ndetse n’Ikigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC).

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere kandi Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya BioNTech, Dr. Sierk Pötting, umuyobozi ushinzwe abakozi muri BioNTech, Dr. Thomas Gersdorf na Holm Keller Umuyobozi wa kENUP Foundation, umuryango utera inkunga ibikorwa birimo ubushakashatsi no guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima.

Biteganyijwe ko uru ruganda biteganyijwe ko ruzatangira gukora mu mpera z’uyu mwaka wa 2023, uretse gukora inkingo za Covid-19, hazakorwa izindi zirimo iza Malaria, Igituntu, kanseri ndetse na Sida.

Bitenganyijwe ko inkigo zizakorwa n’urwo ruganda zizajya ku isoko mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Ni umushinga uzatwara Amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyari 100, aho kugeza ubu Abanyarwanda 9 gusa aribo bakora muri uru ruganda, ariko bashobora kugeza 100 muri 2024 nyuma yo kwigira ku nzobere zo muri BioNTech.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yatangaje ko hari ibiganiro byerekeye ku kubabarira Rusesabagina

Perezida Paul Kagame yavuze ko hari inzira y’ibiganiro ku kibazo cya Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba, ku buryo ashobora kubabarirwa. Paul Rusesabagina Umukuru w’Igihugu yatanze ikiganiro cyagarukaga ku bumwe n’ubwiyunge n’iterambere nyuma y’amakimbirane, bishingiye ku mateka u Rwanda rufite nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagaragaje ko mu myaka myinshi ishize hari intambwe imaze guterwa, hakaba kandi hakiri byinshi byo gukorwa. Steve Clemons, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Semafor, wari uyoboye icyo […]

todayMarch 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%