Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’ibikoresho by’uruganda ruzakora inkingo

todayMarch 13, 2023

Background
share close

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’imashini n’ibindi bikoresho bizifashishwa mu ruganda rw’inkingo n’imiti, ruzatangira gukora mu mpera z’uyu mwaka.

Abayobozi batandukanye baje kwakira ibyo bikoresho

Ni ibikoresho bizwi nka Bion Tenner, bikaba bibumbiye muri kontineri esheshatu zagejejwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ahagana saa munani z’amanywa, bikaba byiganjemo ibirimo ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye no gukora inkingo rizwi nka MRNA, aho rifite uburyo bwo gukora n’izindi nkingo zitari iza Covid-19 gusa, kuko n’urwa Malaria igihe ruzaba rumaze kwemerwa rushobora kuhakorerwa, hamwe n’urw’igituntu.

Ibi bikoresho bije nyuma y’uko mu mwaka ushize mu Karere ka Gasabo mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro, hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rw’inkingo, ari naho ibyo bikoresho bigomba guhita byerekezwa kuko ari naho bizakoresherezwa.

U Rwanda rubaye Igihugu cya mbere muri Afurika rugiye gukoresha ikoranabuhanga nk’iryo mu ruganda rukora inkingo n’imiti, mu bihugu birimo Afurika y’Epfo na Senegal byari byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bwo kugira ngo ku mugabane wa Afurika hakorerwe inkingo, by’umwihariko iza Covid-19.

Ni amasezerano yabaye hagati y’uruganda rwa Bion Tech na Leta y’u Rwanda, hamwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ubuyobozi bwa Bion Tech buvuga ko uru ruganda ruzaba ari runini kubera ko ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze nibura miliyoni 50 ku mwaka, gusa ngo bizaterwa n’isoko ry’abakeneye inkingo uko rizaba ringana.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bimwe mu bikorwa byatumye Rulindo iza ku mwanya wa gatatu mu mihigo

Rulindo iri mu turere twesheje neza imihigo ya 2021-2022 turanabishimirwa, aho ako Karere kaje ku mwanya wa gatatu ku manota 79,86%, gakurikira Akarere ka Huye kabaye aka kabiri, Nyagatare iza ku mwanya wa mbere. Minisitiri w’Intebe ashyikiriza Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo igikombe Bimwe mu bikorwa binini byazamuye ako karere, harimo isoko rya kijyambere n’agakiriro byuzuye mu Murenge wa Base, ibiraro byo mu kirere, uruganda rutunganya umwanda wo mu bwiherero ruwubyazamo […]

todayMarch 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%