Inkuru Nyamukuru

Imodoka ipakiye inzoga yakoze impanuka abaturage bica inyota

todayMarch 14, 2023

Background
share close

Ku mugoroba tariki ya 13 Werurwe 2023, mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, imodoka ifite purake RAE 913 A yari ipakiye inzoga izivanye mu Karere ka Kicukiro, yageze hafi ya Maison de Jeunes irabirinduka inzoga yari ipakiye zirameneka, abaturage bihutira kureba izarokotse bimara inyota.

Uwitwa Maniragaba Innocent yavuze ko bagiye kubona bakabona imodoka irabirindutse, bagakeka ko byatewe n’ubunyereri.

Ati “Iyi modoka ikimara kubirinduka twese twahise tujya kureba ibibaye, hanyuma bamwe muri twe batangira gufata amacupa banywa, ariko inzego z’umutekano zahise zihagera zirababuza”.

Maniragaba avuga ko umushoferi wari utwaye iyi modoka yamaze kubona inaniwe kuzamuka aho hantu, afata icyemezo cyo kuyisimbuka bituma arokoka ndetse na Kigingi we nta kibazo yigeze agira.

Ukwigize Rashid na we yari aho impanuka yabereye, yashimye inzego za Polisi zahise zihagera ikimara kuba, ndetse bakumira ibikorwa by’abaturage bari batangiye kugotomera kuri izo nzoga.

Ati “Turashima inzego z’umutekano zahise zihagera zigafatanya n’abayobozi batandukanye, bakabuza abantu gukomeza kunywa izo nzoga, ndetse bagafatanya gukuramo izitari zangiritse”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauver, avuga ko iyi mpanuka nta buzima bw’umuntu yahitanye cyangwa ngo hagire uyikomerekeramo.

Ati “Ni amahirwe kuko nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere, kuko inzego z’umutekano n’abayozi bahise bahagera”.

Avuga ko hataramenyekana neza icyateye iyi mpanuka, niba ari uburemere bw’ibyo imodoka yari ipakiye cyangwa ari umushoferi wabuze feri.

Ibyangirikiye muri iyi mpanuka biracyabarurwa kugira ngo hamenyekane agaciro kabyo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Serwakira ikomeye yongeye kwibasira Mozambike

Serwakira yahawe izina rya Freddy yibasiye Mozambique nyuma y’aho umuyaga uvuye mu nyanja y’u Buhinde ugereye ku butaka muri icyo gihugu ku nshuro ya kabiri muri uku kwezi. Iyi Serwakira yabaye ku cyumweru yibasiye itara yo hagati mu gihugu, ni yo ikomeye kandi imaze igihe kirekire kurusha izindi mu gice cy’amajyepfo y’isi. Abantu bagera ku 171,000 bagizweho ingaruka na serwakira yibasiye amajyepfo ya Mozambike mu kwezi gushize ihitana abantu 27 […]

todayMarch 14, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%