Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Yafatanywe magendu y’amabalo 12 y’imyenda ya caguwa

todayMarch 14, 2023

Background
share close

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) yafatiye mu Karere ka Muhanga, ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe,  umugabo w’imyaka 33 ucyekwaho kwinjiza mu gihugu magendu y’imyenda ya caguwa.

Yafatiwe mu mudugudu wa Rwambariro, akagari ka Rusovu mu murenge wa Nyarusange, atwaye mu ikamyo amabalo 12 y’imyenda ya caguwa yari ikuwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko yafashwe ahagana ku isaha ya saa Mbiri z’ijoro, ubwo abapolisi bari bari mu kazi ko kurwanya ubucuruzi bwa magendu.

Yagize ati: “Ahagana ku isaha ya saa Mbiri z’ijoro ubwo abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bahagaritse ikamyo ifite nimero RAE 724 Y, barayisatse basanga ipakiye amabalo 12 y’imyenda ya caguwa ihita ijyanwa ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), Ishami rya Muhanga n’ikamyo nayo irafatwa.”

Amaze gufatwa yavuze ko ari ikiraka yari yahawe n’umucuruzi wo mu Karere ka Rusizi ngo ayishyikirize umukiriya we wo mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kumwishyura Frw200,000 mu bihumbi 300 bari bumvikanye, andi akaba yari buyahabwe ayigejeje kuri uwo mukiriya i Kigali.

CIP Habiyaremye yasabye abacuruzi kurangura no gucuruza ibicuruzwa byemewe  bakirinda gushora imari muri magendu kuko ibateza igihombo no kuba bafungwa.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yashimye intambwe y’amateka u Rwanda ruteye mu gukora inkingo

Perezida Paul Kagame yashimye intambwe y’amateka u Rwanda ruteye mu rugendo rwo gukora inkingo n’imiti, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’ibikoresho bizakoreshwa mu kubaka uruganda bigeze i Kigali. Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, nibwo u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’imashini n’ibindi bikoresho bigizwe na Kontineri zifashishwa mu ruganda rw’inkingo n’imiti, ruzatangira gukora mu mpera z’uyu mwaka. Perezida Kagame mu butumwa yashyize kuri Twitter yashimye iyi ntambwe […]

todayMarch 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%