Inkuru Nyamukuru

Serwakira ikomeye yongeye kwibasira Mozambike

todayMarch 14, 2023

Background
share close

Serwakira yahawe izina rya Freddy yibasiye Mozambique nyuma y’aho umuyaga uvuye mu nyanja y’u Buhinde ugereye ku butaka muri icyo gihugu ku nshuro ya kabiri muri uku kwezi.

Iyi Serwakira yabaye ku cyumweru yibasiye itara yo hagati mu gihugu, ni yo ikomeye kandi imaze igihe kirekire kurusha izindi mu gice cy’amajyepfo y’isi.

Abantu bagera ku 171,000 bagizweho ingaruka na serwakira yibasiye amajyepfo ya Mozambike mu kwezi gushize ihitana abantu 27 no muri Madagascar.

Nk’uko bitangazwa n’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe kugoboka abari mu kaga, abarenga 500,000 bazagerwaho n’ingaruka za serwakira yibasiye icyo gihugu uyu munsi.

Nyuma yo kurenga umujyi wa Quelimane, serwakira yakomeje igana mu majyepfo y’igihugu cya Malawi nkuko byagaragajwe n’amashusho y’ibyogajuru. Ibikorwaremezo birmo n’intsinga z’amashanyarazi n’izitumanaho muri uwo mujyi zaracitse.

Serwakira Freddy imaze iminsi 35, ni yo ibaye iya mbere imaze igihe kirekire kandi ifite ingufu kurusha izayibanjirije zose. Iheruka kumara igihe kinini yabaye mu 1994 imara iminsi 31 nkuko bitangazwa n’ibiro bishinzwe itaganyagihe ku isi.

Abahanga baravuga ko inkubi z’umuyaga nk’izi zigenda zirushaho kugira ingufu uko inyanja zigenda zirushaho gushyuha bigatuma zikurura imyuka ihumanya ikomeje kwiyongera ku isi.

Bavuga ko ubu bushyuhe bw’amazi y’inyanja bubyara umwuka ushyushye uzamuka mu kirere ukabyara serwakira zikomeye nk’iyi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda hari kubera inteko rusange ya FIFA

Kuva ku ya 13 kugeza ku ya 16 Werurwe mu Rwanda hari kubera Inteko rusange ya 73 y'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi, FIFA, izaberamo amatora y’Umuyobozi Mukuru w'iri shyirahamwe. Iyi nteko rusange ya FIFA iteraniye mu murwa mukuru w'u Rwanda, Kigali, ahabereye inama ya Komite Nyobozi y'iri shyirahamwe muri 2018, ni naho hagiye kubera Inteko rusange ya 73. Ndetse ni narwo rwego rukuru mu birebana n'amategeko. U Rwanda rwatoranyijwe kwakira […]

todayMarch 14, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%