Bazasura uruganda rw’ingufu z’imirasire y’izuba mu Karere ka Rwamagana, Ikigo cya Zipline mu Karere ka Kayonza, Ingoro ndangamurage yo kwigira kw’abanyarwanda i Nyanza, Ingoro ndangamurage ( Musee) y’u Rwanda mu Karere ka Huye, uruganda rw’icyayi rwa Gisakura, CIMERWA, Bralirwa n’umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi IDP.
Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yavuze ko uru rugendoshuri ruri muri gahunda y’amasomo yo kubaha ubumenyi ku bijyanye n’ukuri k’u Rwanda ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturarwanda, imiyoborere myiza n’ubutabera.
Yagize ati: “Urugendoshuri rukubiyemo inyigisho zizafasha abanyeshuri kugira ubumenyi ku buryo imiyoborere, ubutabera buboneye n’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu bigira uruhare mu mutekano w’igihugu. Bazasobanukirwa byimbitse ku mbogamizi n’inyungu z’ubufatanye bw’ibigo bitandukanye mu kunoza imikorere ya Polisi mu gucunga umutekano muri ibi bihe kandi babonereho umwanya wo guhuza inyigisho bahawe n’imikorere bityo babashe gukuramo amasomo azabafasha mu nshingano zabo zo gucunga umutekano.”
Yongeyeho ko biteganyijwe ko urugendoshuri nirurangira, abanyeshuri bazakora ubushakashatsi mu nkingi enye z’ingenzi; umutekano w’igihugu, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, imiyoborere n’ubutabera.
Ati: “Nyuma y’urugendoshuri bazakora raporo ku byo bize n’uburyo aya masomo yongerera agaciro ubumenyi n’ubunararibonye bwabo mu kazi ko gucunga umutekano.”
Mu gihe cy’umwaka umwe bamara biga, bahabwa amasomo akubiye mu bice bitandukanye birimo, amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane, ubumenyi ku miyoborere, n’ayerekeranye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.
Post comments (0)