Ikipe ya REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2023 nta bwo yasoje neza imikino y’amajonjora nyuma yo gutsindwa na US Monastir amanota 84 -79.
Ikipe ya REG BBC yatangiye neza irushanwa itsinda imikino itatu yikurikiranya neza inabona itike yo kuzakina imikino ya nyuma izabera mu Rwanda taliki 21 kugeza 27 Gicurasi 2023. Iyi kipe yatsinze Kwara Falcons yo muri Nigeria amanota 64 kuri 48, itsinda ABC Fighters yo muri Cote d’Ivoire amanota 80 kuri 73 inatsinda AS Douanes yo muri Senegal amanota 69 kuri 55.
Nyuma yo kwitwara neza muri iyi mikino itatu ibanza, ikipe ya REG BBC nta bwo yitwaye neza mu mikino ibiri ya nyuma kuko yatsinzwe na Stade Malien yo muri Mali amanota 84 kuri 64, umukino wabaye taliki 18 Werurwe 2023 ndetse n’umukino usoza wabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere taliki 20 Werurwe 2023, aho ikipe ya REG BBC yatsinzwe na US Monastir yo muri Tunisia inafite igikombe giheruka amanota 84 kuri 79.
Aya makipe yaherukaga guhurira mu itsinda rimwe mu mikino BAL 2022 icyo gihe REG BBC yatsinze US Monastir amanota 77 kuri 74 ndetse REG BBC igasoza ari yo iyoboye itsinda.
Undi mukino wabaye, ikipe ya Kwara Falcons yo muri Nigeria yatsinze na ABC Fighters amanota 79 kuri 76. Iyi kipe ya Kwara Falcons ikaba yasoje imikino 5 yose iyitsinzwe.
Nyuma y’imikino ibanziriza iy’umunsi wa nyuma, ikipe ya ABC Fighters ni yo iyoboye urutonde ikurikiwe na US Monastir, REG BBC yari imaze igihe iyoboye urutonde kuva ku munsi wa mbere iri ku mwanya wa 3, ikipe ya AS Douanes iri ku mwanya wa 4, Stade Malien iri ku mwanya wa 5 naho ikipe ya Kwara Falcons iri ku mwanya wa nyuma wa 6.
Iri tsinda rikaba rigizwe na ABC Fighters (Côte d’Ivoire), AS Douanes (Senegal), Kwara Falcons (Nigeria), REG BBC (Rwanda), Stade Malien (Mali) na US Monastir (Tunisia).
Kuri uyu wa Kabiri taliki 21 Werurwe 2023 ni bwo hasozwa imikino yo mu itsinda rya “Sahara Conference”. Ikipe ya Stade Malien irakina na ABC Fighters saa kumi (16h00) i Dakar akaba ari saa kumi n’ebyiri (18h00) i Kigali.
Undi mukino uteganyijwe, ikipe ya US Monastir irakina na AS Douanes saa moya n’igice (19h30) i Dakar akaba ari saa tatu n’igice (21h30) i Kigali.
Nyuma y’iyi mikino yatangiye kuva taliki 11 Werurwe 2023, nibwo hamenyekana urutonde ntakuka rw’amakipe 4 agomba gukomeza mu cyiciro cy’imikino ya nyuma “BAL Playoffs & Finals” izabera i Kigali muri Gicurasi 2023.
Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) cyishimiye kurangiza umushinga wa Miliyoni 14.9 z’Amadolari ya Amerika yashowe muri gahunda ya Rwanda Nguriza Nshore, yari igamije kuzamura bizinesi ziciriritse zo mu rwego rw’ubuhinzi, no guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi n’ubworozi ku Banyarwanda batuye mu gice cy’icyaro. Ni umuhango wabaye ku itariki 17 Werurwe 2023, ukaba waritabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Niwenshuti Richard, wari umushyitsi mukuru, n’uhagarariye USAID mu Rwanda […]
Post comments (0)