Inkuru Nyamukuru

Dr Ngamije yagizwe umuyobozi wa gahunda yo kurwanya malaria ku Isi

todayMarch 21, 2023

Background
share close

Dr. Daniel Ngamije wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Porogaramu yo kurwanya no kurandura Malaria ku Isi, inshingano azatangira ku itariki ya 8 Mata 2023.

Dr Daniel Ngamije yabaye Minisitiri w’Ubuzima kuva mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2020 kugeza tariki ya 28 Ugushyingo 2022. Akijya kuri uyu mwanya nibwo icyorezo cya Covid-19 cyahise kigera mu Rwanda maze atangirana n’ingamba zo guhangana na cyo no gushyiraho amabwiriza arinda Abanyarwanda kwandura icyo cyorezo.

Dr Ngamije asanzwe ari inzobere mu bijyanye no gusuzuma indwara n’ubuzima rusange (physician and public health specialist). Mbere yo kugirwa Minisitiri w’ubuzima akaba yari asanzwe akorera Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, mu Rwanda binyuze muri gahunda y’igihugu yo kurwanya malariya n’indwara zititabwaho.

Afite uburambe bw’imyaka irenga 25 mu rwego rw’ubuzima aho yakoze mu mavuriro, mu bitaro n’imishinga yerekeye ubuzima mu Rwanda no mu Karere.

Mbere yo gukora muri OMS, Dr Ngamije yakoze imyaka 10 mu rwego rwo gushaka inkunga zitandukanye zo gushyira mu gahunda z’ubuzima muri Minisiteri y’ubuzima n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima.

Dr Ngamije yabaye kandi Umuhuzabikorwa wa Global Fund muri gahunda yo kurwanya Virusi Itera Sida, Igituntu na Malaria. Yabaye kandi Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imishinga muri Ministeri y’ubuzima.

Tariki 28 Ugushyingo 2022 nibwo Dr Daniel Ngamije yavanywe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima asimburwa na Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana ubu uyoboye iyi Minisiteri y’Ubuzima.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imikino #EAPCCOGames2023 yatangijwe mu birori binogeye ijisho (Amafoto)

Imikino ihuza abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba yatangijwe ku mugaragaro kuri Kigali Pelé Stadium, mu birori byasusurukijwe n’Itorero Inganzo Ngari. U Rwanda rugiye kwakira imikino ya EAPCCO ku nshuro ya mbere Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2023, hatangiye imikino ihuza ibihugu bigize Umuryango w’Abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba (EAPCCO), ni irushanwa rihuza ibihugu umunani bizaba bihatana mu mikino 13 itandukanye. […]

todayMarch 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%