Inkuru Nyamukuru

EU yashimye u Rwanda mu kwimakaza amahoro muri Afurika

todayMarch 21, 2023

Background
share close

Ni mu nama y’ihuriro “Schuman Security and Defence Forum” yitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert, igamije kwiga ku bufatanye bwa Gisirikare n’Umutekano yateraniye i Brussels mu Bubiligi kuri uyu wa kabiri taliki ya 21 Werurwe 2023.

Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, rwatangaje ko Minisitiri Murasira, yitabiriye iyo nama ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) Brig. Gen. Patrick Karuretwa.

Muri iyi nama iteranye bwa mbere, u Rwanda rwashimiwe uruhare rukomeye rugira mu kwimakaza umutekano ku mugabane wa Afurika.

Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane muri EU Josep Borrell yatanze ikiganiro cyagarutse ku bufatanye bwa EU n’amahanga, by’umwihariko ku bikorwa uwo muryango ufatanyamo nibihugu byo ku mugabane wa Afurika n’ahandi ku isi mu birebana n’umutekano n’Igisirikare.

Ibi bishingira ku nkunga zinyuzwa mu Kigega cyashyiriweho gutera inkunga ibikorwa bigamije amahoro, European Peace Facility (EPF), cyashyizweho mu 2021.

Borell yagize ati: “Ikigega cya EPF, cyadufashije gushyigikira ibikorwa by’amahoro muri Afurika, uhereye muri Somaliya, Mozambique, Tchad, Niger n’akarere ka Sahel.”

Mu mpera z’umwaka ushize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wemeje inkunga ya miliyoni €20 (miliyari zisaga 20 Frw) yo gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda bigamije kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru ya Mozambique.

Ni inkunga icyo gihe yemejwe ubwo inama y’u Burayi yafataga icyemezo cyo kunganira ubutumwa bwa gisirikare bw’igihugu bitanu, bya Bosnia and Herzegovina, Georgia, Lebanon, Mauritania na Mozambque, ari naho hari ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda.

Uretse muri Mozambique, u Rwanda rusanzwe rufite Ingabo n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu bihugu birimo Repubulika ya Santarafurika, na Sudani y’Epfo n’ahandi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RIB yafunze Tuyisenge washishikarije abantu gusambanya abana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafashe Evariste Tuyisenge wiyita Ntama w’Imana 2 kuri Twitter, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana. RIB ivuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu Tuyisenge akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi gishobora kuba ari kimwe mu ntandaro z’ibyo yandika. Mu Butumwa bwanyijijwe kuri twitter, kuri uyu wa kabiri tariki 21 Werurwe 2023, uru rwego rwatangaje ko Tuyisenge afungiye kuri sitasiyo […]

todayMarch 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%