Inkuru Nyamukuru

Imikino #EAPCCOGames2023 yatangijwe mu birori binogeye ijisho (Amafoto)

todayMarch 21, 2023

Background
share close

Imikino ihuza abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba yatangijwe ku mugaragaro kuri Kigali Pelé Stadium, mu birori byasusurukijwe n’Itorero Inganzo Ngari.

U Rwanda rugiye kwakira imikino ya EAPCCO ku nshuro ya mbere

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2023, hatangiye imikino ihuza ibihugu bigize Umuryango w’Abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba (EAPCCO), ni irushanwa rihuza ibihugu umunani bizaba bihatana mu mikino 13 itandukanye.

Iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya kane, bazaba bahatana mu mupira w’amaguru, Netball, Volleyball, Basketball, Handball, Darts, Karate, Taekwondo, Judo, iteramakofe, kurasa n’indi itandukanye.

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Gasana Alfred ni we wari umushyitsi mukuru

Ibihugu byitabiriye iyi mikino ni u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo, Ethiopia ndetse n’u Rwanda rwakiriye irushanwa.

Ibirori byo gutangiza aya marushanwa byayobowe na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gasana Alfred, yari kumwe kandi n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye ndetse n’uhagarariye Polisi mpuzamahanga (INTERPOL) mu Karere, Gideon Kimilu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kylian Mbappé yagizwe kapiteni mushya w’u Bufaransa

Rutahizamu wa PSG Kylian Mbappé Lottin yagizwe kapiteni mushya w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa asimbuye Hugo Lloris waseye. Kylian Mbappé yagizwe kapiteni mushya w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa Kylian Mbappé w’imyaka 24 y’amavuko ibinyamakuru bitandukanye birimo Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa AFP na L’Equipe byatangaje iyi nkuru, byavuze ko yemeye gufata izi nshingano zo kuyobora ikipe y’u Bufaransa mu kibuga nyuma y’ibiganiro yagiranye n’umutoza wayo Didier Deschamps aho azungirizwa na Antoine Griezmann ukinira […]

todayMarch 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%