Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame ari mu ruzinduko muri Qatar

todayMarch 21, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 21 Werurwe, yageze i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi.

Ibiro by’umukuru w’igihugu dukesha iyi nkuru, byatangaje ko biteganijwe ko Umukuru w’Igihugu aza kugirana ibiganiro n’Umuyobozi w’ikirenga w’icyo gihugu Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Ibiganiro by’abayobozi bombi bikaza kwibanda ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Uru ruzinduko ruje rukurikira urwo Perezida Kagame aherutse kugirira muri icyo gihugu taliki ya 14 Gashyantare 2022, aho na bwo yaragiranye ibiganiro na Sheikh Tamim Bin Hamad.

Perezida Kagame ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Hamad, yakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Potocole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ibrahim bin Yousif Fakhro n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar Igor Marara.

Igihugu cya Qatar gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda, ukaba ugaragarira mu bikorwa binyuranye, aho nk’urugero Qatar yashoye imari mu iyubakwa ry’ikibuga cy’indege cya Bugesera, ikaba ifitemo imigabane 60% naho Leta y’u Rwanda ikagiramo 40%.

U Rwanda na Qatar bisanzwe kandi bifitanye umubano mu bya gisirikare aho mu 2022, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano, nyuma y’uruzinduko rw’umugaba mukuru w’ingabo za Qatar, Lt. Gen. Salem Bin Hamad Al Aqeel Al Nabit yagiriaga mu Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

#BAL2023: REG yatsinzwe na US Monastir mu mukino usoza w’amajonjora

Ikipe ya REG BBC  ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2023 nta bwo yasoje neza imikino y’amajonjora nyuma yo gutsindwa na US Monastir amanota 84 -79. Ikipe ya REG BBC yatangiye neza irushanwa itsinda imikino itatu yikurikiranya neza inabona itike yo kuzakina imikino ya nyuma izabera mu Rwanda taliki 21 kugeza 27 Gicurasi 2023. Iyi kipe yatsinze Kwara Falcons yo muri Nigeria amanota 64 kuri 48, itsinda ABC Fighters […]

todayMarch 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%