Inkuru Nyamukuru

RIB yafunze Tuyisenge washishikarije abantu gusambanya abana

todayMarch 21, 2023

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafashe Evariste Tuyisenge wiyita Ntama w’Imana 2 kuri Twitter, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana.

RIB ivuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu Tuyisenge akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi gishobora kuba ari kimwe mu ntandaro z’ibyo yandika.

Mu Butumwa bwanyijijwe kuri twitter, kuri uyu wa kabiri tariki 21 Werurwe 2023, uru rwego rwatangaje ko Tuyisenge afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

RIB irakangurira abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoresha amagambo agize ibyaha cyangwa gutanga ubutumwa bushishikariza abantu gukora ibyaha bagamije kugwiza ababakurikira (followers,views), ikabibutsa ko abazabirengaho bazahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Dr Ngamije yagizwe umuyobozi wa gahunda yo kurwanya malaria ku Isi

Dr. Daniel Ngamije wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Porogaramu yo kurwanya no kurandura Malaria ku Isi, inshingano azatangira ku itariki ya 8 Mata 2023. Dr Daniel Ngamije yabaye Minisitiri w’Ubuzima kuva mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2020 kugeza tariki ya 28 Ugushyingo 2022. Akijya kuri uyu mwanya nibwo icyorezo cya Covid-19 cyahise kigera mu Rwanda maze atangirana n’ingamba zo guhangana na cyo no […]

todayMarch 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%