Inkuru Nyamukuru

Sénégal: Perezida Sall yavuze ko kwiyamamariza manda ya gatatu bitanyuranye n’itegekonshinga

todayMarch 21, 2023

Background
share close

Perezida wa Sénégal yahakanye ko byaba binyuranyije n’itegekonshinga mu gihe yaba yiyamamarije manda ya gatatu itavugwaho rumwe.

Macky Sall, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru L’Express cyo mu Bufaransa, ibifatwa nk’ibishobora kongera umwuka mubi mu rubuga rwa politiki rwa Sénégal rusanzwe rurimo impagarara.

Mu 2016 itegekonshinga rya Sénégal ryaravuguruwe mu rwego rwo kugabanya igihe cya manda ya Perezida, kiva ku myaka irindwi gishyirwa kuri itanu.

Rivuga ko nta muntu n’umwe ushobora kuyobora igihe kirenze manda ebyiri zikurikiranye, ibyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko bisobanutse neza bityo ko Perezida Sall atemerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida ategerejwe umwaka utaha.

Abanenga Perezida Sall bashinja leta ye gukoresha inkiko mu kwigizayo umunyapolitiki utavuga rumwe na leta, Ousmane Sonko.

Kuri ubu, Sonko aregwa mu manza ebyiri zishobora gutuma atemererwa kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ba Ofisiye bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi batangiye Urugendoshuri imbere mu gihugu

Ku wa Mbere tariki ya 20 Werurwe, ba Ofisiye bakuru 35 biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri ruzamara icyumweru muri gahunda y’amasomo y’umwaka umwe bamara biga muri iryo shuri. Rwitabiriwe n’abagera kuri 35 bahuriye ku masomo y’icyiciro cya 11, bakaba bakomoka mu bihugu 10 by’Afurika ari byo; Ethiopia, Kenya, Malawi, Namibia, Lesotho, Nigeria, Somalia, Sudani y’Epfo, Tanzania n’u Rwanda rwabakiriye, […]

todayMarch 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%