Inkuru Nyamukuru

Imvugo ‘icyaguzwe ntigisubizwa mu iduka’ ntikigenderwaho – RICA

todayMarch 22, 2023

Background
share close

Mu gihe mu bihe byashize wasangaga abacuruzi badashobora kwemera gusubirana ibicuruzwa byabo igihe bigaragara ko bidahuje n’icyifuzo cy’umuguzi, bavuga ngo “icyaguzwe ntigisubizwa mu iduka”, ubu byarahindutse, mu rwego rwo kurengera umuguzi, nk’uko bivugwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).

Emmanuel Mugabe, ushinzwe ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi muri RICA, avuga ko fagitire zabaga zanditswe ko icyaguzwe kidasubizwa zaciwe.

Agira ati “Za fagitire za kera zabaga zanditseho ngo icyaguzwe ntikigaruka mu iduka, ni zo twahereyeho duca. Hagize n’aho uyibona rwose waduha amakuru. Icyaguzwe kiragaruka gipfa kuba impamvu zo kukigarura zumvikana.”

Mugabe anasobanura ko mu rwego rwo kurengera umuguzi, ubagaragarije ko yarenganyijwe agahabwa igicuruzwa kidahuje n’ibyo yari yiteze, bamufasha kubona ikindi kimunyuze, cyabura agasubizwa amafaranga ye.

Atanga urugero rw’umudamu wigeze kugura imashini ikora imigati n’abiyemeje kuyimukorera, akanabishyura miliyoni ebyiri n’igice, ariko yayikoresha igapfa, hanyuma abayikoze bashaka kwanga kuyisubirana, bagafasha mu gukemura iki kibazo.

Ati “Umudamu yarayitwaye ayikoresheje ihita ipfa, abayikoze bagerageje kongera kuyikora birananirana, ariko bananirwa kumvikana ku kumusubiza amafaranga ye ngo yishakire indi bitwaje ko yari yarayikoresheje.”

Yungamo ati “Kubera ko bari bamuhaye imashini itujuje ubuziranenge, icyo yayifurizaga ntikigerweho, mu kubakiranura twababwiye ko bagomba kumuha inshyanshya ikora ibyo yifuzaga, cyangwa se bakamusubiza amafaranga ye, akigurira indi.”

Mugabe anavuga ko urebye kuva mu myaka ibiri ishize RICA yashingwa, buri kwezi bakemura ibibazo biri hagati ya bitanu n’icumi, ko babikora mu buryo bwo guhuza impande zombi, kandi byose bigakemuka.

Nanone ariko, kuba barengera umuguzi ngo ntibivuga ko n’umucuruzi batamurengera. Ati “Umuntu ashobora no kugura imashini, yayigeza mu rugo akayitura hasi, hanyuma akayigarurira umucuruzi. Ni yo mpamvu tubanza kureba niba amakosa ari ay’umuguzi cyangwa ay’umucuruzi.”

Benon Nyangezi, umunyeshuri wiga iby’amategeko, akaba anahagarariye ihuriro (club) ryo kurengera umuguzi muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko ubundi itegeko ryo kurengera umuguzi ryagiyeho muri 2012, ariko ko kugeza ubu hari abaguzi batazi ko hari amategeko abarengera.

Anavuga ko iri tegeko uretse kuba riha umuguzi uburenganzira bwo kuba yasubiza ibyo yaguze igihe asanze bitameze nk’uko yari abyiteze, akanasubizwa amafaranga ye, anafite uburenganzira bwo gusobanurirwa ibijyanye n’ibyo aguze.

Ati “Urugero ugiye kugura umuti muri farumasi, umucuruzi aba agomba kugusonurira uko ugomba kuwifashisha, n’ingaruka zaba igihe udakoreshejwe neza.”

Urundi rugero ni urw’abagura serivisi z’itumanaho. Ubundi ngo nk’umuntu agiye kugura Internet, uyimuhaye aba agomba kumusobanurira serivisi ingano ya Internet aguze yamugezaho. Nk’uguze Internet y’amafaranga 200, agasobanurirwa ko aramutse ashatse gufungura amafirime kuri You tube, yahita ishiramo.

Kugeza ubu umuguzi uhuye n’ikibazo ashobora guhamagara umurongo utishyurwa washyizweho na RICA, 9899.

Ariko ubwo hizihizwaga umunsi wo kurengera umuguzi tariki 17 Werurwe 2023, Damien Ndizeye, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bw’abaguzi, yavuze ko barimo gukorana na sosiyete y’itumanaho, MTN, kugira ngo bashyireho umurongo mugari abaguzi bashobora gutangiraho ikibazo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

EU yashimye u Rwanda mu kwimakaza amahoro muri Afurika

Ni mu nama y'ihuriro "Schuman Security and Defence Forum" yitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert, igamije kwiga ku bufatanye bwa Gisirikare n’Umutekano yateraniye i Brussels mu Bubiligi kuri uyu wa kabiri taliki ya 21 Werurwe 2023. Urubuga rwa Minisiteri y'Ingabo y'u Rwanda, rwatangaje ko Minisitiri Murasira, yitabiriye iyo nama ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) Brig. Gen. Patrick Karuretwa. […]

todayMarch 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%