Ni ubukangurambaga bwabereye mu Karere ka Rulingo mu Murenge wa Bushoki, Akagari ka Nyirangarama, ahamuritswe amoko atandukanye y’ibiribwa gakondo, ndetse n’imiti yifashishwa mu kurinda ibyonnyi.
Abagenerwabikorwa b’umushinga ACORD Rwanda, bavuga ko ibihingwa bamuritse byose bifite akamaro kanini ku buzima bwa muntu, ari naho bahera basaba Abanyarwanda kugura no kurya ibiryo gakondo.
Nyirabigirimana Marie Irène ubarizwa mu itsinda ricuruza imbuto z’umwimerere, ati “Dufite intego yo kugira ibiryo biturinda by’umwimerere, bidutera imbaraga, ibyubaka umubiki, ibirinda indwara utiriwe ujya kwa muganga”.
Umuyobozi w’umushinga ACORD Rwanda, Munyentwari François, avuga ko uyu mushinga washowemo agera ku bihumbi 50 by’Amadolari, ariko ashobora kwiyongera akagera ku bihumbi 100, ukaba uri mu bihugu bitandukanye by’Afurika birimo Nigeria, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Senegal n’ibindi.
Munyentwari ati “Ibiciro by’ibiryo by’iwacu birahenze cyane ku masoko kurusha ibiva hanze, niyo mpamvu tugamije gukangurira Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, gukoresha ibiryo byo muri Afurika, baha agaciro k’ibyacu. Ahanini ikigamijwe ni ugukangurira ibihugu byacu kugira Politiki z’ibiribwa zishingiye ku byera muri afurika”.
Ubusanzwe umushinga ACORD Rwanda ukorera i Musanze na Ngororero, ariko uyu muyobozi avuga ko bateganya no kujya i Kigali bakazahakorera ubuvugizi, bagahura n’Inteko, abanyamadini, abikorera, abahagarariye Minisiteri zitandukanye zifite aho zihuriye n’ibiribwa.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi ku bihingwa, Izamuhaye Jean Claude, avuga ko ubu bukangurambaga buhura neza na gahunda mbaturabukungu mu buhinzi.
Ati “Ubu bukangurambaga burahura neza na gahunda mbaturabukungu mu buhinzi, igamije kongera umusaruro no kwihaza ndetse bijyanye n’ikirere cy’u Rwanda. Ibi bigamije ko Abanyarwanda babona ibibahagije aho kugira ngo hakomeze kureba ibiturutse hanze”.
Akomeza avuga ko ibi bijyana n’inkingi eshatu arizo guhuza ubutaka, gukoresha imbuto nziza n’amafumbire ndetse n’iyamamazabuhinzi rishingiye ku muco nyarwanda, binyuze muri gahunda ya Twigire muhinzi.
Perezida wa Sudani Jenerali Abdel Fattah al-Burhan kuri iki cyumweru yatangaje ko igisirikare cy’igihugu cye kigiye kuyoborwa na leta nshya ya gisivili. Mu ijambo rye ribanziriza ivugururwa ry’inzego za gisirikare n’izumutekano i Khartoum mu murwa mukuru, Jenerali Abdel Fattah al-Burhan yavuze ko igihugu cye kizubaka igisirikare kitazivanga muri politike kandi cyizewe n’abaturage ba Sudani kuba kizatanga umusanzu wo kubaka igihugu kigendera kuri demokarasi. Hashize umwaka igisirikare gihiritse ubutegetsi muri iki gihugu. […]
Post comments (0)