Inkuru Nyamukuru

Batanu batawe muri yombi bakekwaho kwiba Umurenge SACCO

todayMarch 28, 2023

Background
share close

Abakozi ba SACCO y’Umurenge wa Karangazi, barimo umucungamutungo wayo n’umwe mu bari bashinzwe umutekano wayo, batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakekwaho kwiba arenga miliyoni makumyabiri n’eshanu (25,400,000 FRW).

Uko ari batanu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karangazi, mu gihe iperereza rigikomeje. Undi wari ushinzwe umutekano we yaburiwe irengero na we akaba akomeje gushakishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Mutesa Hope, avuga ko abafashwe barimo gukorwaho iperereza.

Avuga ko kuba SACCO yibwe bitahagaritse serivisi yari isanzwe itanga ahubwo imirimo yakomeje nk’ibisanzwe.

Yagize ati “Abafashwe barimo gukorwaho iperereza ariko icyiza ni uko gutanga serivisi bitahagaze, abaturage barabitsa bakanabikuza amafaranga nk’ibisanzwe kuko SACCO ifite amafaranga nta kibazo gihari.”

Uwo muyobozi avuga ko mu by’ukuri umunsi SACCO yibiweho utazwi kuko yaherukaga gutanga serivisi ku wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023, abakozi bagarutse ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 basanga amafaranga yose yibwe ndetse n’umutamenwa bayabikamo bawujyanye n’ubwo nta rugi, idirishya byamenwe cyangwa urukuta rwatobowe.

Ikindi cyateye abantu urujijo ni uko SACCO zitemerewe kurarana amafaranga arenga Miliyoni icumi (10,000,000) ariko hakaba hararayemo abarirwa muri 25,400,000.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Intare zagaruwe muri Pariki y’Akagera ari 7, ubu zimaze kugera kuri 58

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera buvuga ko Intare zoherejwe muri Pariki mu 2015 ari zirindwi, zakomeje kwiyongera, ubu zikaba zigeze kuri 58. Mu gihe hari hashize imyaka igera kuri 15 nta ntare irangwa muri Pariki y’Akagera, kuko zari zarashizemo kubera impamvu zitandukanye, intare zazanywemo ziturutse muri Afurika y’Epfo, zimaze kongera kororoka. Mu 2015 hazanywe intare zirindwi muri Pariki y’Akagera, mu 2017 bazana izindi ebyiri bituma umuryango wazo waguka ku buryo […]

todayMarch 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%