Inkuru Nyamukuru

Imibumbe itanu yagaragaye iri ku murongo umwe n’Ukwezi

todayMarch 28, 2023

Background
share close

Imibumbe iatnu irimo Mercury, Jupiter, Venus, Uranus, Mars, n’Ukwezi yari ku murongo umwe w’igice cy’uruziga mu ijoro ryo kuwa mbere, kandi ibi bamwe babashije kubirebesha amaso yonyine.

Ibi byabaye mu ijro ryo ku wa mbere tariki 27 Werurwe, kenshi byitwa “akarasisi k’imibumbe” byagaragaye ubwo izuba ryari rirenze mu gice cy’isi cyo mu burengerazuba.

Ababashaga kureba neza ahirengeye mu kirere gicyeye babonaga neza ako “karasisi”.

Mu mpeshyi ishize imibumbe ya Mercury, Venus, Mars, Jupiter, na Saturn nayo yatoye umurongo ndetse ababibonye byabaye mu rukerera, ibyo bikaba byaraherukaga mu 2004 ndetse bizongera mu 2040.

Uburyo bwiza ku babashije kureba iyi mibumbe mu ijoro ryacyeye byasabaga kujya kure y’amatara yo mu mijyi, ahantu hirengeye hari ikirere gicyeye kidafite ibindi bikimuritsemo.

Ababashije kureba ibi, byabasabye kubireba hakiri kare ku mugoroba w’ejo kuko imibumbe ya Mercury na Jupiter yahise irenga ntiyongera kugaragara.

Abo mu gice cy’amajyaruguru y’igihugu cya Ecosse bari mu bagize amahirwe yo kureba neza cyane ‘aka karasisi’ kubera ikirere cyaho gicyeye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasabye ba Rushingwangerero gusenyera umugozi umwe

Mu gusoza itorero rya ba Rushingwangerero, ari bo Banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Werurwe 2023, Perezida Kagame yabasabye gusenyera umugozi umwe kandi bakagabanya umubare w’abana bata ishuri bakajya kuba inzererezi. Yabibukije ko bagomba kwita cyane ku nyigisho baherewe muri iri torero, kandi bakagerageza gukorana neza n’abaturage. Ati “Nyuma yaho muvuye mu mahugurwa nk’aya mujyanye izihe ngamba? Ni iki mugiye gukora kugira ngo ibyo bibazo bicike […]

todayMarch 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%