Perezida Kagame yanenze umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Umutesi Solange hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa kudakosora umwanda yabonye wari utwikirije inzu mu karere ka Kicukiro.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 28 werurwe 2023 ubwo yasozaga itorero ry’abayobozi b’utugari bahawe izina rya ba Rushingwangerero, aho yagaye aba bayobozi kutubahiriza ibyo yabasabye gukosora kuri iyo nyubako.
Ati “Uribuka ubwo nazaga muri Kicukiro ndikumwe na Minisitiri w’intebe n’abandi ba Minisitiri tukabona inzu ahantu ku muhanda iraho imaze igihe kinini bambitse ibintu bisa n’ibyo abantu b’abasazi bambara nkagusaba ko mwareba nyirayo akayuzuza ndetse byaba ngombwa agakuraho ibyo bintu byari biyitwikiriye by’umwanda ariko kugeza n’ubu bikaba bitarakorwa”.
Perezida Kagame yatangajwe no kongera gusubira muri aka karere nyuma y’amezi ane agasanga nta kintu na kimwe kigeze gikorwa kuri iyo nzu ndetse n’abayobozi bataragize icyo babikoraho.
Perezida Kagame yasabye ko bamusobanurira icyabaye kugira ngo iyo nzu imare ayo mezi yose ntacyakozweho maze umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Umutesi Solange asaba imbabazi avuga ko habaye uburangare.
Umutesi Solange yisobanura kuri iki kibazo yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ndasaba imbazi habayeho uburangare sinabikurikirana kuko twegereye nyiri iyo nzu dusanga icyangombwa cye cyo kubaka cyararangiye turabyihutisha abona ikindi ubu birimo gukorwa”.
Umutesi Solange yatakambye akomeza gusaba imbabazi Perezida Kagame maze amubaza icyo izo mbabazi zivuze kuri we amusubiza ko agiye gukosora amakosa agaragara mu nshingano ze.
Perezida Kagame yongeye kubaza iki kibazo umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa kuko nawe yakimugejejeho ngo bikosorwe maze Meya w’umujyi avuga ko batabikurikiranye uko bikwiye ariko ko bigiye gukosorwa mu gihe cya vuba.
Ati “Nyakubahwa Perezida twararangaye ntabwo twabishyizemo ubushake kuko byasabye ko mwongera kutwibutsa tubona gusubirayo gusaba nyiri iyo nzu kubikosora”.
Perezida Kagame yakomoje ku bayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye ndetse ntibite no ku bikorwa bashinzwe bikagira ingaruka ku buzima bw’abantu. Perezida Kagame yahise abaza Minisitiri w’ibikorwaremezo amakuru ajyanye n’umudugudu wubatswe ukagwa hejuru y’abawutujwemo.
Minisitiri Dr Nsabimana Erneste yavuze ko umudugudu uba mu murenge wa Kinyinya uzwi ku izina ry’urukumbuzi wubatswe mu mwaka wa 2025 wubakwa n’umuntu witwa Nsabimana Jean bakunda kwita Dubai, uyu mudugudu amwe mu mazu yubatsemo yaje gusenywa n’imvura yaguye mu cyumweru gishize.
Minisitiri avuga ko mu igenzura ryakozwe basanze uwubatse aya mazu yarakoresheje ibikoresho bidakomeye ndetse ayubaka mu buryo butujuje ubuziranenge.
Perezida Kagame yagaragarije aba bayobozi bose ko ibi bibazo impamvu bidakemuka ari ukutubahiriza inshingano zabo maze abagira inama yo gukorera hamwe ndetse bagakora ibyo bashinzwe uwo binaniye akava muri izo nshingano.
Abakozi ba SACCO y’Umurenge wa Karangazi, barimo umucungamutungo wayo n’umwe mu bari bashinzwe umutekano wayo, batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakekwaho kwiba arenga miliyoni makumyabiri n’eshanu (25,400,000 FRW). Uko ari batanu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karangazi, mu gihe iperereza rigikomeje. Undi wari ushinzwe umutekano we yaburiwe irengero na we akaba akomeje gushakishwa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Mutesa Hope, avuga ko abafashwe barimo gukorwaho iperereza. Avuga ko […]
Post comments (0)