Inkuru Nyamukuru

Afurika irasaba amahanga inkunga mu kurwanya iterabwoba

todayMarch 29, 2023

Background
share close

Ibihugu bya Afurika birimo birasaba amahanga kwerekeza amaso ku kibazo cy’iterabwoba gihangayikishije uyu mugabane, cyane cyane mu karere ka Sahel.

Abakuru b’ibihugu bya Afurika bagaragarije Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi ko Abanyafurika bagize hafi kimwe cya kabiri barimo guhura n’ibikorwa by’iterabwoba.

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yabwiye ako kanama ku wa kabiri ko iterabwoba ari ikibazo gihangayikishije isi, ariko kandi ko Afurika igeze mu bihe byo kwitabwaho byumwihariko. Ibi yavuze kandi byashimangiwe n’abandi bahagarariye ibihugu bya Afurika muri Loni.

Ibihugu bibarizwa mu karere ka Sahel birimo Burkina Faso, Cameroun, Tchadi, Gambia, Equatorial Guinea, Mauritania, Mali, Niger, Nigeria na Senegal.

Raporo iheruka gukorwa ku iterabwoba kw’isi, yagaragaje ko abahitanwa n’iterabwoba biyongereyeho 2000% mu myaka 15 ishize. Burkina Faso iza ku mwanya wa mbere muri ako karere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Twiteguye guhangana-Umutoza w’Amavubi mbere yo guhura na Benin

Umutoza w’Amavubi Carlos Ferrer avuga ko n’ubwo umukino bafitanye na Benin kuri uyu wa Gatatu kuri Kigali Pelé Stadium ukomeye ariko bazakora ibishoboka byose. Umutoza w’Amavubi avuga ko yishimira akazi abakinnyi be bari gukora kandi ko biteguye guhatana bagatsinda Benin kuri uyu wa Gatatu Carlos Ferrer akomeza avuga ko n’ubwo mu mukino wabereye muri Benin batakaje amanota abiri ariko byatewe no kubona ikarita itukura kuko iyo bitaba ibyo bari kwegukana […]

todayMarch 29, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%