Inkuru Nyamukuru

Louise Mushikiwabo yambitswe umudali w’ishimwe

todayMarch 29, 2023

Background
share close

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa Madamu Louise Mushikiwabo yambitswe umudali w’ishimwe ku bw’uruhare yagize mu Iterambere rya OIF no mu kumenyekana kwayo.

Ni umudali yambwitswe na Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso ku wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, mu ruzinduko Madamu Mushikiwabo arimo i Brazzaville.

Mbere yo kwambikwa uyu mudali, Madamu Mushikiwabo yabanje kugirana ibiganiro na Perezida Denis Sassou Nguesso, byibanze ku bufatanye bwa OIF na Congo Brazzaville ndetse no ku myiteguro y’Inama izahuza abahagarariye ibyogogo bitatu by’amashyamba (Congo/Amazonie/Mekong Bornéo) izabera i Brazzaville muri Kamena 2023.

Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora OIF, n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zihuriye muri uyu muryango ku ya 19 Ugushyingo 2022, i Djerba muri Tunisie, ahaberaga inama ya 18 ya OIF.

Kuri iyo nshuro ni we wari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya. Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bemeje ko akomeza ku kuyobora, ku bwumvikane busesuye.

Mu myaka ine ya manda ye ya mbere muri izo nshingano hakozwe byinshi birimo amavugura y’uyu muryango yari agamije gutuma ugera ku bisubizo bihamye by’ibibazo byugarije isi birimo umutekano mucye, iyangirika ry’ibidukikije riterwa n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’ibindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Afurika irasaba amahanga inkunga mu kurwanya iterabwoba

Ibihugu bya Afurika birimo birasaba amahanga kwerekeza amaso ku kibazo cy'iterabwoba gihangayikishije uyu mugabane, cyane cyane mu karere ka Sahel. Abakuru b’ibihugu bya Afurika bagaragarije Akanama k'umutekano k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi ko Abanyafurika bagize hafi kimwe cya kabiri barimo guhura n’ibikorwa by’iterabwoba. Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yabwiye ako kanama ku wa kabiri ko iterabwoba ari ikibazo gihangayikishije isi, ariko kandi ko Afurika igeze mu bihe byo kwitabwaho byumwihariko. Ibi yavuze […]

todayMarch 29, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%