Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yabitangaje ku wa kabiri tariki 28 Werurwe ubwo yari ahagarariye Perezida Paul Kagame mu biganiro by’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi.
Ibi biganiro bikaba byari bigamije gukumira no guhangana n’iterabwoba hakoreshejwe ubufatanye hagati y’Umuryango w’Abibumbye na gahunda zitandukanye zishingiye ku turere.
Dr Vincent Biruta yagaragarije abitabiriye ibi biganiro byari biyobowe na Perezida wa Mozambique Fillippe Nyusi, ko ikibazo cy’iterabwoba ku isi gikomeje gufata intera mu buryo bwihuse, asobanura ko ingabo z’Uturere zigamije guhosha no guhangana n’iterabwoba zonyine kugeza ubu zitaratanga igisubizo kirambye.
Yavuze ko kubera iki kibazo hakenewe ubufatanye bw’Umuryango w’Abibumbye ariko bigakorwa hashingiwe ku miterere y’Ibihugu n’Uturere.
Aha Minisitiri Dr Biruta niho yagaragarije ubufatanye hagati y’u Rwanda na Mozambique ndetse na Repubulika ya Santrafurika bukomeje gutanga umusaruro ariko kandi hakenewe ubushobozi mu mafaranga kugirango burusheho gutanga ibisubizo.
Yagize ati: “Kuri ubwo bufatanye hagati y’ibihugu ndetse no kubusabe bw’ibihugu byombi u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambique no muri Repubulika ya CentrAfrika, ubu buryo ni bwiza kandi butanga ibisubizo byihuse ariko bukenera ubushobozi buhagije bw’amafaranga, mu rwego rwo kubaka umusingi ukomeye mu gutuma ubufatanye bw’ibihugu byinshi bukora neza.”
Umwaka ushize nibwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wemeje inkunga ya miliyoni €20 (miliyari zisaga 20 Frw) yo gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda bigamije kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru ya Mozambique.
Ni inkunga yemejwe ubwo inama y’u Burayi yafataga icyemezo cyo kunganira ubutumwa bwa gisirikare bw’igihugu bitanu, bya Bosnia and Herzegovina, Georgia, Lebanon, Mauritania n’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.
Ni inkunga yatanzwe binyuze mu Kigega cyashyiriweho gutera inkunga ibikorwa bigamije amahoro, EPF, cyashyizwemo mu 2021.
Minisitiri Dr Biruta yagaragaje kandi ko uburyo bwiza bwímikoranire ya Loni n’inzego z’uturere bugomba kuzirikana na gahunda yo kubaka iterambere nyuma y’amakimbirane.
Post comments (0)