Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba rw’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera aba Ofisiye bagera ku 2430.
Iri tangazo ryashyizwe hanze hanze n’Ingabo z’u Rwanda, RDF, ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 3023, rivuga ko abo basirikare bazamuwe mu ntera bahawe amapeti arimo Captain na Lieutenant.
Iri tangazo rigira riti: “Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba rw’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera ba Ofisiye 2430, barimo 1119 bavuye ku ipeti rya Lieutenant bahabwa irya Capitaine na 1311 bavuye ku ipeti rya Sous Lieutenant bahabwa irya Lieutenant”.
Aya mapeti ya Sous Lieutenant, Lieutenant na Captain abarwa mu cyiciro cya ba Ofisiye bato.
Iteka rya Perezida rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda ryo muri Gashyantare 2020, riteganya ko ibishingirwaho mu kuzamura mu mapeti Abofisiye, ari ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y’isuzumabushobozi; imyanya ihari; cyangwa gutsinda ikizamini gituma azamurwa mu ntera, iyo ari ngombwa.
Hagendewe ku gihe ngenderwaho gisabwa ngo ofisiye azamurwe ku ipeti ryisumbuye, hateganywa umwaka umwe kuva ku ipeti rya Sous – Lieutenant ujya ku ipeti rya Lieutenant; imyaka ine kuva ku ipeti rya Lieutenant ujya ku ipeti rya Captain n’imyaka itanu kuva ku ipeti rya Captain ujya ku ipeti rya Major.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yabitangaje ku wa kabiri tariki 28 Werurwe ubwo yari ahagarariye Perezida Paul Kagame mu biganiro by'Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi. Ibi biganiro bikaba byari bigamije gukumira no guhangana n'iterabwoba hakoreshejwe ubufatanye hagati y'Umuryango w'Abibumbye na gahunda zitandukanye zishingiye ku turere. Dr Vincent Biruta yagaragarije abitabiriye ibi biganiro byari biyobowe na Perezida wa Mozambique Fillippe Nyusi, ko ikibazo cy'iterabwoba ku isi gikomeje […]
Post comments (0)