Inkuru Nyamukuru

Papa Fransisco yajyanywe mu bitaro kubera indwara yo mu buhumekero

todayMarch 30, 2023

Background
share close

Leta ya Vatikani yatangaje ko Papa Fransisiko agiye kumara iminsi mu bitaro kubera ibibazo by’ubuhumekero, nyuma y’uko mu minsi ishize yari afite ikibazo cyo guhumeka neza.

Umuvugizi wa Vatikani, Matteo Bruni, yatangaje ko Papa Fransisiko w’imyaka 86, atarwaye COVID-19, ariko akeneye imisi itari mike yo gukurikiranwa n’abaganga.

Amakuru avuga ko kuwa gatatu mu gitondo yakiriye anumva abantu, igikorwa akora rimwe mu cyumweru ku rubuga rwa Mutagatifu Petero.

Mu 2021 yabazwe amara, ariko muri Mutarama uyu mwaka yavuze ko ubwo burwayi bwagarutse.

Ibi bibaye mu gihe iki ari cyo gihe cy’umwaka afitemo akazi kenshi kuri Papa Francis, ahari impungenge z’uko atazabasha kwitabira bimwe mu bikorwa biteganyijwe mu cyumweru cya Pasika. Misa ya Mashami itegerejwe kuri iki cyumweru, ndetse n’icyumweru gitagatifu n’ibirori bya Pasika.

Papa Fransicisco arateganya kandi gusura igihugu cya Hongrie mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Mata.

Hashize amezi Papa agendera mu igare ry’ab’intege nke kubera uburwayi bw’ivi.

Nubwo afite intege nke, Papa yakomeje gukora ndetse no gusura amahanga. Muri Gashyantare yasuye DR Congo na Sudani y’Epfo. Muri Mutarama, nabwo yayoboye imihango yo gushyingura uwo yasimbuye Papa Benedict XVI.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa IRCAD Africa

Perezida Kagame yakiriye Prof. Dr Guillaume Marescaux washinze ndetse akaba na Perezida w’ Ikigo gikora ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga (IRCAD Africa) hamwe n’intumwa bari kumwe. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, bivuga ko bagiranye ibiganiro ku mahugurwa y’abaganga bazerekwamo ubuhanga bushya bwo kubaga hakoreshejwe uburyo budakomeretsa cyane umubiri w’umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga. Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 werurwe 2023, nibwo umukuru w’igihugu yahuye n’uyu muyobozi ndetse n’itsinda […]

todayMarch 30, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%